Imodoka y’Irondo yakoze impanuka ikomeye

 Gasabo: Imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo barakomereka.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe avuga ko impanuka yabaye ariko bataramenya neza icyayiteye.

Ati “Impanuka yo yabaye ariko ntabwo turamenya amakuru y’icyayiteye n’uko byagenze.”

Umwe mu babonye iby’iyo mpanuka, yavuze ko ishobora kuba yatewe no kubura feri.

Yagize ati “Hari abo bakuye hariya batagikoma kuko imodoka yamanutse yiruka igonga igiti, imera nk’aho ibajugunye.”

Amakuru avuga ko iyi modoka yagonze igiti kubera kubura feri

UMUSEKE.RW