Impunzi n’abasaba ubuhungiro 153 bageze mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza  2023, u Rwanda rwakiriye  impunzi n’abimukira 153 baturutse mu gihugu cya Libya.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi,MINEMA,yatangaje ko bageze muri Libya baturutse mu bihugu  bitanu bitandukanye .

Muri Sudani ni 82, abavuye muri Eritrea bari 56 naho abo muri Somalia ni batanu,(5) muri Ethiopia ni icyenda(9) ndetse n’umwe(1) wo muri Sudan y’Epfo.

Bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora [Gashora Transit Center] iherereye mu Karere ka Bugesera.

Mu 2019, nibwo u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’Afurika Yunze Ubumwe, ajyanye no kwakira mu buryo bw’agateganyo aba bimukira n’abasaba ubuhunzi.

Kuva icyo gihe, abagera kuri 2059 nibo bamaze kwakirwa mu byiciro 16. Imibare ya Minema igaragaza ko 68% bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Canada imaze kwakira abagera kuri 381.

Ibindi bihugu nka Suede imaze kwakira 255, Norvège yakiriye 193, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakira 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yakira 187, u Buholandi bwakiriye 82 naho u Bubiligi bwakira 26.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -