INES Ruhengeri yahize guhindura Musanze igicumbi cy’ubushakashatsi

Kuri uyu w 07 Ukuboza 2023, ubwo Ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri riherereye mu Karere ka Musanze ryizihizaga isabukuru y’imyaka 20 rimaze ritanga uburezi n’uburere, ryahize guhindura umujyi wa Musanze igicumbi cy’ubushakashatsi.
Byari ibirori byitabiriwe n’abayobozi b’iri shuri abahiga n’abaharangije, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu abikorera na Minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard wari umushyitsi mukuru.
Hagaragajwe urugendo rw’iterambere mu burezi bwa Ines Ruhengeri banagezwaho imihigo y’ibyo bateganya gukora mu myaka iri imbere, byose babikorera guteza imbere uburezi buboneye ku rwego mpuzamahanga kandi buzagirira umumaro ababuhabwa.
Umutoni Nadia ni umwe mu banyeshuri biga muri Ines uvuga ko guhindura Musanze agace k’ubushakashatsi, bishoboka kuko ubumenyi babufite kandi ngo butazagarukira aho gusa ahubwo bazabukwirakwiza mu gihugu no hanze.
Yagize ati” Ibyo twigiye aha birahagije ngo dukore ubushakashatsi ku bintu bitandukanye, Musanze ikaba agace kihariye k’ubushakashatsi, bikaguka ku rwego rw’Igihugu no hanze yacyo, twiga mu mutekano usesuye mu rwatubyaye, turashyigikiwe muri byose nta cyatubuza kubigeraho rero”.
Umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri, Musenyeri Visenti Harolimana, avuga ko ubushake, ubumenyi n’ubushobozi babufite byongeyeho leta y’u Rwanda ibashyigikira muri byose, akaba aribyo bizabafasha guhindura Musanze igicumbi cy’ubushakashatsi nk’agace iri shuri riherereyemo.
Yagize ati ” Mbere na mbere ndashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame watwijeje ubufatanye ashyira ibuye ry’ifatizo dutangira kubaka kandi akabikora, rero ubumenyi ubushobozi n’ubushake turabifite, urebye amahumbezi ari mu Karere ka Musanze habereye kuhakorera ubushakashatsi, ibi tuzabigeraho tubikesha abatuba hafi buri munsi na leta idushyigikiye, aha kuhahindura igicumbi cy’ubushakashatsi birashoboka kandi biri mu ndoto zacu”.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, ashima uruhare rwa Ines Ruhengeri mu iterambere ry’Igihugu, mu mibereho myiza y’abaturage ndetse no gutanga uburezi bufite ireme.
Yagize ati ” Umusanzu wa INES Ruhengeri mu guteza imbere uburezi ndetse no guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho turawuzi. Natwe tuzakomeza kubashyigikira  mu guteza imbere uburezi no guharanira ko iterambere rigera mu zindi nzego, tugamije gutanga abahanga bashoboye ndetse batanga umusanzu n’ibisubizo ku bibazo bihari.”
Ines Ruhengeri yatangiye amasomo ku itariki 17 Ugushyingo 2003 izwi ku izina rya UNR (Universiversite National du Rwanda), ifite abanyeshuri 1000, itanga impamyabushobozi ku nshuro ya mbere kuwa 30 Kamena 2010, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri basaga 3000 biga mu mashami agera kuri 15 ahabarizwa barimo abasaga 500 baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Hakaswe umutsima mu birori by’isabukuru ya INES Ruhengeri
Musenyeri Visenti Bikorimana yashimangiye ko byose bishoboka
Abanyeshuri bahiga n’abaharangije bitabiriye isabukuru y’ishuri ryabo

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 
UMUSEKE.RW i Musanze