Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi kwamaganira kure icyatuma ubumwe bw’abanyarwanda bwangirika, nk’uko byagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo hagaragaraga ibikorwa byo kwimika umutware w’Abakono.
Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Burera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ryari rimaze iminsi itatu ryahuriyemo abayobozi b’uturere, abajyanama baheruka gutorwa, abanyamabanga Nshingwabikorwa na komite z’umutekano baturutse mu Turere icyenda twahawe abayobozi bashya.
Ni itorero ryari rigamije kubongerera ubushobozi mu mikorere n’imikoranire mu nzego bazakorana bagamije guteza imbere abaturage.
Bamwe muri aba bayobozi bari muri aya mahugurwa bavuga ko bungukiyemo byinshi ku bijyanye n’imikorere ndetse n’imikoranire, banasaba abaturage gushyira hamwe bagamije kwikura mu bukene bakajyana n’icyerecyezo cy’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina ni umwe muri bo yagize ati ” Aya mahugurwa twahawe nk’abayobozi bashya twatowe, twamenye imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, tumenya ibyo tugomba gushyira imbere n’ibyo tugomba kwirinda birimo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi, ubu icyo dusaba abaturage ni ukubijyanamo dufatanya kwiteza imbere nabo babigizemo uruhare, natwe tuzabafasha kubigeraho binyuze muri gahunda bagenerwa”.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper nawe ati ” Bimwe mu byagarutsweho muri aya mahugurwa bijyanye n’inshingano zacu twayungukiyemo byinshi tugomba gukora umuturage ari ku isonga, tuzabegera umunsi ku wundi ikuzashaka gusenya umumwe bw’abanyarwanda tuzagisenya mbere, twigisha abaturage ingaruka zabyo babireke”.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yibukije aba bayobozi gukumira icyashaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda kuko ari ndakorwaho, anabibutsa ko zimwe mu ngaruka zaturutse ku kudasigasira ubu bumwe arizo zatumye habaho amatora yo gusimbuza abayobozi batatiriye icyo gihango bagakura mu mirimo.
Yagize ati ” Burya baravuga ngo iyagukanze ntiba inturo, twagize ubunararibonye mu mezi ashize muri iyi Ntara y’Amajyarugu bwabangamiye ubumwe bw’abanyarwanda kandi biba hari abayobozi, zimwe mu ngaruka byagize ni zimwe mu kuba dufite abayobozi bashya bahuriye aha, niyo mpamvu twabibukije kwamagana icyatanya ubumwe bwacu kuko nta na kimwe twakubaka tutabwubakiyeho n’iyo miyoborere myiza ntiyagerwaho”.
Aya mahugurwa yatangiye ku itariki 18 Ukuboza 2023 asozwa kuwa 20 Ukuboza muri uyu mwaka, aho yitabiriwe n’abagera kuri 48 barimo abagabo 29, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye n’imiyoborere mu nzego z’ibanze umurongo w’imiyoborere Igihugu cyifuza, imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze n’ibindi.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera