Kalisa ukina i Burayi yatereye ivi i Kigali (AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg, Sven Kalisa, yambikiye impeta ya Fiançaille, umukunzi we, Nella mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore w’imyaka 25 ukina mu kibuga hagati muri Etzella Ettelbruck mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.

Impamvu nyamukuru yatumye azana na Nella basanzwe bakundana, ni ukugira ngo amutembereze Igihugu cye cy’amavuko ndetse akimusobanurire neza.

Kuba Sven yazanye n’umukunzi we i Kigali, yahise abo yaza umusaruro amusaba ko yazamubera umugore w’isezerano w’ibihe byose, ndetse Nella avuga ‘Yego’ atazuyaje.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, ubera muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yifuza kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda ku buryo ashobora kuzahava nabyo abikoze.

Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinéa Equatorial.

Barebanaga akana ko mu jisho
Nella yari yishimye
Igisobanuro cy’urukundo
Bombi baryohewe n’ibihe barimo
Akanyamuneza
Kalisa n’umukunzi we Nella, bari baryohewe
Byari ibyishimo
Sven Kalisa asanzwe ahamagarwa mu Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW