Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB , rwafunze abantu barindwi (7), ibakurikiranye gusenya igipangu cya mugenzi wabo.
Uru rugomo aba baturage bakurikiranyweho rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, ahagana saa moya .
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko bamenye amakuru bakihutira kujyayo bahageze bafata abagera kuri barindwi bakaba bari mu maboko y’Ubugenzacyaha.
Ati”Icyatumye basenyera uyu muturage ntabwo kiramenyekana kuko bikiri mu iperereza.”
Nahayo avuga ko impamvu yabateye gukora iki cyaha baza kukimenya bivuye kucyo iperereza ryagezeho.
Yavuze ko n’uwo muturage basenyeye yatunguwe n’iki gikorwa kuko yababwiye ko nta kibazo abamusenye bari bafitanye.
Ati”Impamvu yabateye nibo bayizi byose turabimenya nyuma y’iperereza.”
Umuturage wasenyewe igipangu yitwa Nzeyimana Jean akaba atuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.
Nzeyimana Jean yabwiye UMUSEKE ko iki gipangu basenye ari icyo inzu yaguze muri Cyamunara, kingana na metero 100(100m) hanyuma abana b’uwo bakiguze bamushoraho imanza baraburana, baratsindwa banga kunyurwa n’imyanzuro y’Inkiko.
- Advertisement -
Ati”Uwo tuburana niwe wakoresheje abapagasi, abaha amafaranga basenya igipangu yurira imodoka asubira i Kigali.”
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye muri uwo Murenge wa Runda.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi