Kamonyi: Impanuka ikomeye yaguyemo abantu Batandatu

Impanuka y’Imodoka eshatu zagonganye yapfiriyemo abantu batandatu ,  abagera kuri batanu babasha kuyirokoka.

Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga Boniface yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu zijoro zo kuri uwa Gatanu taliki ya 29 Ukuboza 202023 ahitwa ku Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

ACP Rutikanga avuga ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka ebyeri zo mu bwoko bwa FUSO zerekezaga mu Mujyi wa Kigali zikoreye amabuye n’imbaho zari zivanye mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyari itwaye amabuye yagonze iyari imbere yayo, ihita ita umurongo ihindura icyerekezo.

Ati” Iyo ikimara kugonga iyari imbere yayo yahise ihindukira yitambika izari zivuye iKigali zerekeza mu Majyepfo igonga imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota yari itwaye abantu barindwi “

Rutikanga yavuze ko muri abo bantu barindwi  hapfuyemo batanu harokokamo babiri gusa.

Rutikanga avuga ko muri abo batanu hiyongereyeho Kigingi wari mu modoka ya FUSO nawe ahita apfa bose abahitanywe n’impanuka baba abantu batandatu bose.

Yavuze ko izo modoka zari zikoreye amabuye n’imbaho zari zifite ibiro byinshi.

Ati “Abarokotse bagera kuri bane bakomeretse ariko bidakabije kuko bashobora gukira, abashoferi b’izo modoka ni bazima.”

- Advertisement -

Yavuze ko iyo modoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota yaguyemo abantu bari bavuye mu kazi i Kigali bashaka kwerekeza mu Ntara y’Amajyepfo aho baganaga kuko ntabwo ari imodoka rusange isanzwe itwara abagenzi.

Rutikanga yihanganishije Imiryango yababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga umuhanda, no gusiga intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi.

Yavuze ko mu minsi mikuru abaturage batagomba kwirara ngo bishimishe birenze urugero bituma bashobora gushira ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abo batwaye mu kaga.

Rutikanga  yavuze ko iyo ubuzima bwa mugenzi wawe buhungabanye cyangwa bukahaburira nta mutekano usigaye ashobora kugira.

Uyu muyobozi avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu Taliki 30 Ukuboza 2023 muri uyu muhanda werekeza mu Majyepfo ahitwa mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge habereye indi mpanuka yakomerekeyemo abagenzi yangiza na Caméra yo ku muhanda.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi.