Kamonyi: Umugabo yateye icyuma uwo basangiraga icupa

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 wo mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho gutera icyuma mugenzi we nawe uri mu kigero cy’imyaka 25 basangiraga inzoga, agahita apfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri Noheri, ku wa 25 Ukuboza 2023, bibera mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, mu isantere izwi nka Mpimba.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakimenye ndetse ukekwa gukora iki cyaha yahise afatwa.

Ati “Byabaye mu ijoro ry’ejo bundi (Kuri Noheli), umugabo yateye icyuma mugenzi we, bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira . Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.”

Byavugwaga ko uwo musore yari agiye kwamburwa amafaranga maze nawe akirwanaho, akamutera icyuma mu mutima agahita apfa.

Icyakora umuyobozi w’AKarere ka Kamonyi avuga ko babikurikiranye basanga atari ukuri ngo iperereza rirakomeje.

Ati “Ibyo twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite (uwakoze icyaha) yavuze ko nta n’amafaranga yari afite bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.”

Dr Nahayo avuga ko bagiye kuganiriza abaturage bakabasaba gutangira amakuru ku gihe no kwicungira umutekano.

Ati “Twabasabye ko bakomeza gutangira amakuru ku gihe, kwicungira umutekano, kwirinda icyatuma umuntu avutsa undi ubuzima.”

- Advertisement -

Nyakwigendera yashyinguwe ku munsi w’ejo .Ni mu gihe ukekwa ari mu maboko y’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/Kamonyi