Kenya: Minisitiri yatangaje amagambo asa nk’ashotora U Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Minisitiri Ushinzwe gutwara abantu n’Ibintu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko u Rwanda  ari “ikigenge “aho icyo Perezida avuze cyose ari itegeko. 

BBC ivuga ko aya magambo atakiriwe neza na bamwe mu baturage ndetse basaba ko yakosora imvugo  ndetse ko atarakwiye gutangaza amagambo nkayo ku gihugu gituranyi.

Kipchumba Murkomen aya magambo yatangarije mu kiganiro na Televiziyo Citizen, asubiza impaka zari ku kugereranya gahunda y’ibijyanye no gutwara abantu hagati ya Kenya n’igihugu cy’igituranyi (Rwanda).

Nyuma yayo magambo,Abanyakenya bamusabye gukosora imvugo, batinya ko ayo magambo yazamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ndetse agafatwa nk’ubushotoranyi.

Ku mugoroba wo kuwa mbere ari kuri Citizen TV, Murkomen, yabajijwe impamvu Kenya idahindura imikorere yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange nk’u Rwanda.

Ibi umunyamakuru yabishingiraga ku kuba muri Kenya, imodoka nto za Minibus zikigenda mu mihanda mikuru, bityo bigateza impanuka nyinshi.

Icyakora Minisitiri ushinzwe ibyo gutwara abantu , yavuze ko abantu badakwiye kugereranya Kenya n’u Rwanda, avuga ko “Uburyo bwa Politiki bw’u Rwanda butandukanye na Demokarasi ya Kenya.”

Yagize ati “U Rwanda ntabwo ari nka Kenya. U Rwanda ni igihugu cyigenga  aho icyo perezida avuze cyose ari itegeko.”

Yongeyeho ko u Rwanda ari ruto kuruta intara ya Kajiado”, intara iri mu nkengero za Nairobi.

- Advertisement -

Ati “ Icyemezo cyose ufata muri iki gihugu, ubanza guca mu Nteko Ishingamategeko,hanyuma abaturage bakagira ijambo nyuma.”

Aya magambo yateje impaka Ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya , aho benshi bahurizaga ku kuba ashobora guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu butumwa bwo kuri X bwahoze ari twitter, asubiza abakomeje kumuhata ibibazo, yavuze ko “Nishimira imiyoborere y’u Rwanda, aho ikora byinshi birimo ibikorwaremezo byinshi birimo ikibuga cy’indege gisha,n’imbaraga zishyirwa mu kubaka imihanda.”

Ntabwo ari u Rwanda gusa, ibihugu nka UAE, Maroc, Arabiya Sawudite,  mubindi bifite uburyo bw’ubuyobozi bwagejeje kuri byinshi ku baturage kuko abayobozi babo bafite imbaraga zo gufata ibyemezo bihamye.

Murkomen aherutse kuvugwa cyane kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabuze  ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya i Nairobi.,Jomo Kenyata Airport.

Amagambo ye ku Rwanda aje nyuma y’umunsi umwe Perezida Ruto avuze ko umubano w’ububanyi n’amahanga wa Kenya n’abaturanyi “utunganye”.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW