Kirehe: Basabwe kuzibukira ibitiza umurindi icuruzwa ry’abantu

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe biganjemo abanyura mu nzira zizwi nka “Panya”  basabwe kubigendera kure  kuko bitiza umurindi ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Babisabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Abantu bacuruzwa hagamijwe kubasambanya, kubakoresha imirimo y’agahato, kubakuramo ingingo kugira ngo zigurishwe n’ibindi bitandukanye.

Abo baturage bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko batari bazi uko ubwo bucuruzi bukorwa, ibyagiraga ingaruka kuri bagenzi babo bafatiranaga kubera ubujiji ndetse n’ubukene.

Bavuga ko hari abantu bashuka abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure bakabajyana kubashyingira muri Tanzaniya.

Iyo bagejejwe muri ibyo bihugu bagirwa indaya abandi bagakurwamo ingingo zigurishwa n’abo bagizi ba nabi.

Bavuga ko hari n’abashukanyi bashora abana bakiri bato mu mirimo ivunanye ndetse abandi bagafatwa ku ngufu.

Bibukijwe kandi ko bakwiriye kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo kuko rigira ingaruka ku muryango n’igihugu muri rusange.

Mfitumukiza Emmanuel wo mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama avuga ko ubu bukangurambaga bwaberetse ko iki cyaha gikomeye.

- Advertisement -

Ati ” Numvaga ari ibintu bidakomeye none ibintu birakomeye, ukareba ririya tegeko batubwiye kugira ngo umuntu yambukiranye imipaka, ntabwo ari byiza utabibwiye abayobozi bacu.”

Uwimana Jeannette avuga ko hari abakobwa bajyaga bajyanwa gushyingirwa muri Tanzaniya binyuze mu nzira z’ubusamo.

Ati ” Tugiye rero kurinda umutekano wacu ntihakagire umuturage wacu ugenda gutyo.”

RIB ivuga ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abatuye uturere twegereye imipaka kumenya amayeri abacuruza abantu bakoresha n’uburyo babakoma mu nkokora.

Umugenzacyaha witwa Njangwe, avuga ko abashakira indonke mu gucuruza abantu bakwiriye kubizinukwa burundu.

Ati “Uko wabikora kose ntabwo waducika, uzafatwa ufungwe, umuryango wawe uhangayike nawe ugende uhangayike, nk’umuturage mwiza ushatse wabireka.”

Avuga ko iki cyaha gihanwa n’amategeko ku buryo umuntu ashobora gufungwa hagati y’imyaka icumi na 15, byagaragara ko hari hagamijwe kurenga imipaka umuntu akaba yanafungwa imyaka irenga 20.

Abamotari bajyana abantu hanze y’u Rwanda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko bibukijwe ko bitazabagwa amahoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, asaba abaturage gutanga amakuru ahantu hose hagaragaye ibyo byaha,bakirinda icyo aricyo cyose cyatuma bishora mu byaha.

Asaba abaturage kudatiza amatwi ababizeza ubukire bwa vuba kuko bituma ubuzima bwabo bwangirika burundu.

RIB isaba abaturage guca ukubiri n’ibyaha kuko biteza ingaruka ku muryango n’Igihugu muri rusange
Abaturage bavuga ko batari bazi uko icuruzwa ry’abantu rikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira asaba abaturage kuba maso
Imboni z’umutekano zivuga ko ziri maso mu gutangira amakuru ku gihe
RIB ikomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW