Biciye mu Cyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, igiye kujya kwigisha Uburenganzira bwa Muntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bice bimwe by’Igihugu.
Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023, ni bwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa Muntu. Kizamara iminsi 10 izakorwamo ibikorwa bitandukanye.
Ubwo yatangizaga iki Cyumweru cyabanjirijwe na Siporo, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Umurungi Providence, yavuze ko bazakora ibikorwa bitandukanye ariko birimo no kuzigisha Uburenganzira bwa Muntu mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu bice bimwe by’Igihugu.
Ati “Muri iyi minsi 10 dufite gahunda yo kujya mu mashuri, kugira ngo abana bazamuke bazi ubwo bumenyi kuko ni bo Rwanda rw’ejo. Ni bo bazaba barengera ubwo burenganzira. Tuzakora ibiganiro mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza.”
Mu bindi Umurungi yavuze bazibandaho muri iyi minsi, harimo gukangurira Abanyarwanda kuba ijisho rya bagenzi ba bo kugira ngo bafatanye kurwanya amakimbirane yo mu miryango ajya atuma Uburenganzira bw’abana buburizwamo.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW