Louise Mushikiwabo yitabiriye Misa yo gusabira Mgr Alexis Kagame

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 muri Diyosezi ya Butare, habereye  igitambo cya Misa yo gusabira  Musenyeri Alex Kagame, ufite amateka akomeye mu Rwanda, wananditse ibitabo n’ibisigo byinshi.

Igitambo cya Misa mu  rwego rwo kumwibuka no kumusabira cyayobowe  na Nyir’icyubahiro Antoine Cardinal Kambanda arikiyepisikopi wa Kigali.

Iki gitambo cya Misa kitabiriwe na Madame Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF ), umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege n’abo muryango wa Mgr Alex Kagame witabye Imana muri 1981.

Musenyeri Alex Kagame yavutse kuwa 15 Gicurasi 1912 i Kiyanza mu Buliza, ubu ni mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu myaka 69 y’ubuzima bwe, Musenyeri Alexis Kagame yasize umusanzu ukomeye mu Rwanda kubera ibikorwa bye.

Akimara kwitaba Imana, Musenyeri Alexis Kagame yashyinguwe mu irimbi rusange rya Kabutare mu Karere ka Huye. Ni irimbi ricungwa n’Abafurere b’Urukundo (Frères de la charité).

Alexis Kagame bari barise Père des Sciences Historiques Rwandaises cyangwa Se-mateka, yitabye Imana afite imyaka 69 azize indwara y’umutima, ku wa 2 Ukuboza 1981, mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye kwivuza.

Mu 1943 yasohoye igitabo cya mbere cy’amateka y’u Rwanda cyanditse mu Kinyarwanda, “Inganji Karinga”, igitabo gikubiyemo amateka y’u Rwanda yabwiwe n’Abiru b’ibwami.

Mu mwaka wa 1950 Alexis Kagame yabaye umunyafurika wa mbere washyizwe mu banyamuryango b’ikigo cy’Ububiligi cyari gishinzwe ubumenyi mu bihugu bwakoronizaga.

- Advertisement -

Mu 1952 yagiye kwiga i Roma agaruka mu 1956 afite impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) muri Filozofiya.

Yigishije muri Groupe Scolaire Astrida, Groupe Scolaire ya Kansi (yanabereye umuyobozi), mu iseminari, muri kaminuza y’u Rwanda , kaminuza ya Zaire ishami rya Lubumbashi n’ahandi.

Si ibyo azwiho cyane gusa, ahubwo azwi nk’umwanditsi ukomeye cyane uri mu bo hejuru u Rwanda rwagize.

Yahinduye mu Kinyarwanda Isezeranio rishya muri Bibiliya, Igitabo cya Misa, Ibitabo by’amasomo akoreshwa mu misa, n’ibindi.

Yanditse ibitabo, imivugo n’imyandiko myinshi byakoreshejwe mu burezi mu Rwanda mu myaka myinshi.

Zimwe mu nyandiko ze zizwi cyane harimo;  Indyoheshabirayi, Umuririmbyi wa nyiribiremwa, Matabaro ajya Iburayi Umwaduko w’abazungu muri Afurika yo hagati,La philosophie bantu-rwandaise de l’être.

Musenyeri Alexis Kagame yabaye umuhanga cyane mu bijyanye n’ubwanditsi n’amateka y’u Rwanda