M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa politiki wa M23

Kuva ku wa Gatandatu amakuru avuga ko ingabo za Kenya zatangiye kuva mu burasirazuba bwa Congo, aho zari zimaze igihe mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Umuvugizi wa Politiki w’inyeshyamba za M23, Laurence Kanyuka yavuze ko kuva ingabo za Kenya zatangiye kuva muri Congo, bagiye kwisubiza ibice bari bafashe bakabiha izo ngabo.

M23 ivuga ko kuri iki Cyumweru ingabo za Leta ya Congo n’abi bafatanya barimo FDLR, abacanshuro, indi mitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bakomeje kurasa “nta bushishozi” mu bice bituwe cyane n’abaturage b’abasivile.

Uyu mutwe uvuga ko umenyesha umuryango mpuzamahanga n’abatuye Congo, ko icyo gihugu cyabeshye ku bijyanye na FDLR, ndetse bakaba bakomeje gukorana na yo.

Kanyuka ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yagize ati “FDLR ni bamwe mu batera ibirindiro byacu mu duce dutuwe n’abaturage benshi. Dufite ibimenyetso bihagije.”

 

Ingabo za Kenya zatangiye kuva muri Congo

Ibinyamakuru nka The East African kivuga ko ingabo z’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba zatangiye kuva muri Congo nyuma yahoo iki gihugu cyanze kuzongeza indi manda.

Izi ngabo zari zimaze umwaka kuko zagiye muri Congo mu Ugushyingo 2022, ariko Perezida

- Advertisement -

Felix Tshisekedi aza kuzishinja kubana neza n’inyeshyamba za M23 aho kugira icyo zikora ngo zizambure intwaro.

Inama yabaye tariki 24 Ugushyingo, 2023 igahuza abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania bavuze ko Congo itazongerera igihe ziriya ngabo ubusanzwe manda yazo igomba kurangira tariki 08 Ukuboza, 2023.

Abasirikare bagera ku 100 ba Kenya ni bo bavuye i Goma berekeza i Nairobi.

Aya makuru The East African kivuga ko yatangajw en’umuvugizi w’ingabo za Africa y’Iburasirazuba cyakora ntiyatangaje byinshi.

Urubuga actualite.cd rwo muri Congo Kinshasa na rwo rwatangaje ko bamwe mu basirikare ba Kenya bari mu ngabo za EAC, zoherejwe muri Congo batangiye kuhava ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza, 2023.

Nta tangazo rigenewe Abanyamakuru ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba zirasohora ku bijyanye n’iki cyemezo, no kumenya niba n’abasirikare b’ibindi bihugu nka Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo na bo bahita bava muri Congo.

Gusa amakuru avuga ko Congo yari yumvikanye n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba koi zo ngabo zizahava ari uko umuryango wa ASADC (uhuza ibihugu bya Africa y’Amajyepfo) wamaze kohereza ingabo zawo.

UMUSEKE.RW