M23 yabonye imbaraga z’amashyirahamwe ya politiki 17 yiyunze na yo

I Nairobi muri Kenya niho habereye ikiganiro n’Abanyamakuru (Press Conference) yarimo Perezida w’inyeshyamba za M23, Bertrand Bisiimwa na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Congo, bakaba bakoze ihuriro bise Alliance Fleuve Congo.

Iri huriro ryiswe ko ari politiki ariko rikazanakoresha ingufu za gisirikare mu gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Corneille Nangaa yavuze ko iby’amatora bitabareba kuko bazi ko Tshisekedi ashaka kuyakoresha agamije kuguma ku butegetsi, bakavuga ko bamuhaye igihe nta rengwa, tariki ya 20 Ukuboza, 2023 akaba atakiri Perezida wa kiriya gihugu.

Uyu mugabo uba mu buhungiro yavuze ko mu byo bashinja Perezida Felix Tshisekedi, harimo kuba ari nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite, haba mu kurema imitwe y’inyeshyamba, kuko ngo amasezerano yagiye agirana na yo ntiyayubahirije.

Perezida Tshisekedi, arashinjwa ubwicanyi, kurema ubutegetsi bugendera ku macakubiri, gucuruza intambara n’ibindi birego.

Alliance Fleuve Congo, iri huriro rivutse mu gihe Congo Kinshasa iri mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 20 Ukuboza, 2023.

Iki ni ikiganiro n’Abanyamakuru cyabereye I Nairobi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -