Abaturage bo mu Murenge wa Masaka,Akagari ka Ruseheshe , bababajwe n’ibura bita ko ridasobanutse ry’uwari ushinzwe irondo mu Mudugudu .
Amakuru atangwa n’aba baturage ni uko tariki ya 22 Ugushyingo 2023, hagati ya saa sita na saa saba (12h-13h00) z’amanywa, aribwo yahamagawe n’uwari ukuriye umutekano mu Murenge wa Masaka,amusaba kugera ku biro,undi nawe adatinze aramwitaba.
Abatuye mu Mudugudu wa Kanyetabi,Akagari ka Rusheshe ,mu Murenge wa Masaka ,Akarere ka Kicukiro, bavuga ko uyu muturage witwa Habimana Donatien atongeye kuboneka kuva yakwitaba ku Murenge, bityo ibyumweru bibiri bishize batazi aho aherereye.
Umugore we yabwiye Radio/TV1 ati “Nari nagiye mu Murima, ngeze hano nsanga ari gukaraba, ndamubaza nti se ugiye he? Nawe ati Sector Commander arikumpamamagara. Muri uwo mwanya nahise numva amuhamamagaye,(sector commander) , numva aramubwiye ngo ntegereje moto.”
Uyu muturage yavugaga ko ari bwitabe uwo muyobozi ku Murenge,akagaruka gutabara umuturanyi wari wagize ibyago.
Undi nawe ati “Bamuhamagaye bavuga ko agiye mu kazi, agezeyo telefoni yahise ivaho.[impamvu twamenye ko yagezeyo], umumotari wamutwaye ni uwo duturanye. “
Aba baturage ngo bagerageje gushakisha umuntu wabo ndetse banatanga ikirego mu rwego rw’Ubugenzacyaha ariko nta makuru yandi barongera kubona.
Umwe ati “Umuntu wacu ntituzi niba akiriho,ntituzi irengero rye, kugeza iyi saha.Uwamuhamagaye arahari ariko ubuyobozi ntibumukurikirana.”Undi mu burakari bwinshi ati “Batwereke aho bamushyize.Tumenye niba yarapfuye cyangwa ngo ariho.Niba Umurenge unaniwe,Akarere ni kamanuke.”
Umunyamakuru yavugishije ushyirwa mu majwi n’abaturage Sector Comander witwa Muzikirwa Joseph, abwira uyu munyamakuru ko atigeze agera muri izi nshingano.
- Advertisement -
Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Masaka,Mpahukuri Etienne, yatangaje ko iki kibazo bakimenye ndetse bari kugikurikirana.
Ati “Icyo kibazo turakizi,Habimana Donatien amakuru ngo yaje i Masaka mu masaha ya saa saba, ariko bigeze ku mugoroba yoherereza umugore we amafaranga kuri Mobile Money yo kwishyura ikimina ariko ngo akoresheje indi nimero.
Nibyo umudamu we yatubwiye ko atongeye kugaruka ariko ko sector Comander wari wamuhamagaye twabashije kuvugana nawe atubwira ko atari yamuhamagaye kandi natwe ntabwo twigeze tumwakira nk’umuntu dukorana.”
Akomeza ati “Turakeka ko wenda yaba yaragiye ku bushake bwe gusa turacyakorana n’izindi nzego,habonetse andi makuru tubona,twabamenyesha.”
Umunyamabanga Mukuru wa RIB,Dr Jeannot Ruhunga,yemereye umunyamakuru ko agiye kubaza iby’iki kibazo.
Amakuru avuga ko ubwo sector Comander yamuhamagaraga undi akamwitaba, icyo gihe ngo ari nabwo yimuriwe mu Murenge wa Rusororo.
UMUSEKE.RW