Masisi: Ibisasu biremereye biri kumishwa ahatuwe n’abaturage

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urashinja ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kugaba ibitero zikoresheje indege z’intambara, drones n’imbunda ziremereye mu bice bituwemo n’abaturage cyane muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ibitero byo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2023, byatangiye kuva saa cyenda z’igitondo muri Kilorirwe, Mushaki, Kitchanga hamwe no mu nkengero zaho.

Ni ibitero M23 ivuga ko byagabwe n’ihuriro rya Guverinoma rigizwe na FARDC, FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba zikorana na Leta n’Ingabo z’Uburundi.

Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, abinyujije ku rubuga rwa X avuga ko Guverinoma ya Kinshasa ikomeje kurenga ku gahenge kari kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kagombaga kurangira ku wa 28 Ukuboza 2023.

Ako gahenge katangiye kubahirizwa ku wa 14 Ukuboza, Amerika yari yavuze ko izakoresha ubutasi bwayo mu gukurikirana iyubahirizwa ry’ako, gusa kabayemo imirwano ya hato na hato.

Laurence Kanyuka avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kuguma mu birindiro byawo ndetse no kurinda abaturage.

Ati ” Kudafasha umuntu uri mu kaga bikwiye kwamaganwa.”

Ni mu gihe imirwano yo kuwa gatanu, yasize uyu mutwe ufashe ibice bya Matanda, Bihambwe na Busumba muri Masisi.

Uruhande rwa leta ruvuga ko abarimo kurwana na M23 atari ingabo za leta ahubwo ari amatsinda y’abitwa Wazalendo.

- Advertisement -

Kugeza ubu amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko imiryango ibarirwa mu magana iri kuva mu ngo zabo kubera iyi mirwano.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW