Moïse Katumbi yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza

Moïse Katumbi ukubanye na Perezida Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu yafashe icyemezo cyo gusubika by’agateganyo ibikorwa byo kwiyamamaza, anatangaza ibintu bikomeye biri kuba muri RD Congo.

Katumbi yafashe icyo cyemezo nyuma y’imvururu zabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza ubwo yiyamamazaga i Moanda muri Congo-Centrale.

Uko kwiyamamaza kwakomwe mu nkokora n’agatsiko k’aboherejwe n’ubuyobozi bw’Intara batera amabuye ndetse polisi irasa ku bayoboke ba Katumbi.

Benshi barakomeretse ndetse umwe mu barinzi ba Katumbi ajyanwa kwa muganga nyuma yo gukomeretswa bikabije.

Yahise ahagarika ibikorwa byo kwiyamamaza byagombaga kubera i Kananga n’ahitwa Tshikapa kuri uyu wa gatatu.

Katumbi yashimangiye ko ibyabereye i Moanda byerekana intege z’abo yise abanzi bahiye ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi.

Yihanganishije abaturage bose bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ishyaka riri ku butegetsi yise abagizi ba nabi.

Yagize ati “Amashusho, amasasu mazima yarashwe n’abapolisi, n’ubuhamya bwemeza ko ibyo bintu byateguwe hagamijwe gukora icyaha. Imana yabishatse ukundi.”

Moïse Katumbi yasezeranyije abaturage b’i Kananga ko na Tshikapa ko nagera ku butegetsi azazamura imibereho yabo by’umwihariko agashyira iherezo ku ibura ry’amazi n’amashanyarazi.

- Advertisement -

Yavuze ko ku wa 20 Ukuboza, Congo nshya ishoboka aho ngo biteguye kurinda amajwi yabo kugira ngo batazibwa n’abadashaka kuva ku butegetsi kandi barananiwe gushyira igihugu ku murongo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW