MONUSCO yongerewe manda y’umwaka umwe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
MONUSCO yongerewe umwaka

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, kongereye ingabo za UN zishinzwe gucunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO igihe cy’umwaka umwe.

Icyemezo cyatowe kivuga ko ingabo za MONUSCO zizava muri Congo mu byiciro bitatu.

Mu mwaka wa 2010 nibwo izi ngabo za Monusco zashyizwe mu Burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kugarura amahoro bitewe n’imitwe yitwaje intwaro irangwa muri kariya gace, intambara zayo zikaba zihitana abasivile abandi benshi bakaba barahunze.

Itangazo ry’akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi rivuga ko ingabo za mbere zizatangira kuva muri Congo mu mpera za 2023.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2024 ingabo za MONUSCO zizaba zavuye muri Kivu y’Amajyepfo naho mu kwezi kwa Gicurasi 2024, inshingano za MONUSCO zizaba zisigaye ku rwego rw’Intara gusa.

UN ivuga ko iteganya kugabanya cyane umubare w’abasirikare ba MONUSCO kuva tariki ya 01 Nyakanga, 2024.

Congo Kinshasa yasabaga ko izi ngabo za MONUSCO zaba zavuye ku butaka bwayo uyu mwaka wa 2023 kubera ko nta cyo zakoze mu kurinda abaturage.

BBC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -