Muhanga: Abakora ubuzunguzayi imbere  y’Ibitaro barifuza  isoko

Abazanguzayi  bakorera ubucuruzi imbere y’Ibitaro bya Kabgayi bavuga ko aho  bakorera bahahawe na Diyosezi , bakaba babangamiwe na DASSO zibirukaho, bakifuza ko ubuyobozi bubashakira  ahantu heza kugira ngo bajye  batanga imisoro ya leta byemewe.

Mu marembo y’Ibitaro by’amaso n’Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi niho abo bazunguzayi bakorera ubwo bucuruzi.

Abahacururiza bavuga ko babiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa Diyosezi  ya Kabgayi mu myaka yashize, hakaba hashize igihe kinini bahakorera, kuko bahafite abakiliya barimo abarwayi, abarwaza ndetse n’ababa baje gusura ababo bari mu Bitaro.

Umwe muri abo bazunguzayi avuga ko  aho kubakura imbere y’Ibitaro, ubuyobozi bwabafasha kubashakira ahandi muri ibi bice bakubahiriza ibyo amategeko asaba ariko n’Imiryango yabo ikabona ibiyitunga itishwe n’inzara.

Ati”Twifuza ko badushakira ahantu dukorera ubucuruzi tutagiye kure iKabgayi kuko tuhafite abakiliya benshi tugatanga imisoro Leta yifuza dutekanye.”

Mugenzi nawe utashatse ko amazina n’isura bye bigaragara mu Itangazamakuru, avuga ko mu minsi ishize urwego rwa DASSO rwapakiye ibyo bacuruzaga none inzara ibamereye nabi kuko ariho bakuraga amafaranga yo kurya n’ayo bakodesha inzu babamo.

Ati”Nubu nta mutekano dufite kuko Musenyeri wahaduhaye atakiri mu nshingano no kumubona ngo adufashe bitatworoheye.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko nta makuru ahagije afite kuri iki kibazo.

Akavuga ko uko byaba bimeze kose, abahacururiza bagomba kubahiriza amategeko y’inzego za leta, bagakorera ku butaka bwagenewe ibikorwa by’ubucuruzi.

- Advertisement -

Ati”Ndumva impande zombi ni ukuvuga Kiliziya na Leta bagomba kuganira bagafasha abacuruzi kubabonera aho bakorera hatabangamye.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko  azabanza kuvugana n’Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo bumve icyo babemereye.

Ati “Ngomba kubanza kumenya icyo Diyosezi yavuganye nabo bazunguzayi.”

Usibye abazunguzayi basaba uburenganzira bwo gucururiza mu marembo y’Ibitaro, bamwe mu barwayi bavuga ko aha ariho bahahira ibiryo bya makeya bitewe n’ubushobozi bwa buri wese ku bafite amikoro ari hasi.

Bifuza ko bashakirwa ahantu heza bakorera bagatanga imisoro ya leta
Imbere y’Ibitaro by’amaso niho aba bazunguzayi batandika ari benshi.
Ibitaro by’amaso bya Kabgayi

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.