Muhanga: Ibura ry’Ibirayi rirarisha  abaturage  Noheli nabi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abaguzi baje guhaha basanga ibirayi byashize

Abatuye mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko hashize iminsi itatu batabona ibirayi kuko ababicuruza basabwe gutanga Inyemezabwishyu ya EBM.

Aba baguzi bavuga ko bahereye kuwa kane baza guhaha ibirayi, ababicuruza banga kubipakurura kubera ko basabwaga gutanga EBM   babijyana mu tundi turere.

Bavuga ko abo bifiteho ingaruka ari abaturage.

Mujawamariya Consolée ati”Igiciro cy’ibirayi cyaragabanutse kandi ni amahire ko bigabanutse twinjiye mu minsi mikuru none birabuze.”

Nyiramana Marie Louise umwe mu bacuruza ibirayi avuga ko guha abakiliya inyemezabuguzi ya EBM  batabyanze ahubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro(RRA) cyagombye kubasaba uwo musoro bagereranije(Forfait) kuko ibirayi bitameze nk’Ibishyimbo, ibigori cyangwa Umuceri.

Ati”Twasabye RRA ko mu birayi batubarira Forfait kuko tubirangura ari bizima twabipakurura tugasanga byaboze.”

Nyiramana avuga ko ibyo barangura bidahuje ubwoko n’ibiciro, kuko iyo abakozi ba RRA babahagaritse batabaza ubwoko bw’ibirayi baranguye.

Niyonsenga Thomas avuga ko imodoka zari zibakiye ibirayi barazitangira bazibaza EBM banyirabyo babyitwarira mu Ruhango, iKigali no mu tundi duce tw’Igihugu.

Ati”Mu makoperative tubiranguriraho batubwiye ko nta nyemezabuguzi ya EBM bagira.” 

- Advertisement -

Niyonsenga yavuze ko avuga ko aho babitwaye batigeze bababaza iyo nyemezabuguzi.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n’ababishinzwe bemeranywa ko bagiye kubiha umurongo.

Ati”Niba aho barangura batabasaba EBM turabikurikirana tumenye niba ibyo aba bacuruzi bavuga ari ukuri cyangwa niba babeshya.”

 Imiryango yose yo mu Kivoka, bacururizamo ibirayi, iduka rimwe niryo ryari rifunguye kandi naryo ryari risigaranye ibiro by’ibirayi bitarenga bibiri.(2kgs).

Cyakora Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere avuga ko mu gihe bakigerageza ko iki kibazo gikemuka, basabye abacuruzi kuzana ibirayi mu Mujyi wa Muhanga nkuko bisanzwe.

Iduka ryemeye gucuruza ibirayi kuva mu gitondo ryari risigaranye ibiro bitarenze bibiri.

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/MUHANGA