Nyirangendahimana Alphonsine Umukecuru w”Imyaka 58 y’amavuko, arashinja abasore babiri kumukubita, bakamukura amenyo atatu ndetse n’irindi rikaba rijegajega.
Nyirangendahimana Alphonsine atuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.
Uyu mukecuru avuga ko mu minsi ishize haje abasore babiri bavukana baturutse mu Mudugudu wa Nyamugari, mu Kagari k’Umuvumba, mu Murenge wa Rongi, Umurenge uhana imbibi n’ uwa Rongi ndetse n’iyo Midugudu yombi ikaba yegeranye, batangira gukubita Umwana we w’Imyaka 15 ashatse kumukiza, aba ariwe bakubita.
Ati “Abo basore bavukana baramfashe barankubita amenyo 3 yahise avamo ndetse irya kane rirajegajega.”
Uyu mukecuru avuga ko ubu atabasha guhekenya kuko aribwa n’iryo ryinyo, akavuga ko yatanze ikirego muri RIB barabafata babafunga ibyumweru 2 ubu bakaba bararekuwe bidegembya.
Yagize ati”Iyo ngiye kwibutsa ikirego cyanjye mu bugenzacyaha bufite dosiye bambwira ko bafite amakuru ko twabyumvikanyeho n’abo basore kandi ntabwo aribyo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko impamvu yatumye dosiye yo guhohotera uyu mukecuru idakomeza kuregerwa Inzego z’ubugenzacyaha ari uko abamukuye amenyo babyumvikanyeho bakamuha ibihumbi 80 frw kugira ngo yivuze.
Ati “Sinzi igituma yongeye kubizamura kuko numvaga byarakemutse ndetse na Gitifu w’Akagari abo basore babarizwamo arabizi.”
Nyirangendahimana yemera ko ayo mafaranga yayahawe koko, gusa akavuga ko batigeze biyunga kandi icyaha cy’urugomo cyageze ubwo akurwa amenyo atatu gihanwa n’amategeko.
- Advertisement -
Ati “Ayo mafaranga se bampaye bumva nayitezamo andi menyo, ko mbabwiye ikibazo mfite ahubwo ndasaba kurenganurwa.”
Umukuru w’Umudugudu wa Nyamugari abo basore batuyemo Uwemeyinkiko Martin avuga ko abo basore bavugwaho guhohotera uyu mukecuru, hari n’indi dosiye yo gukubita no gukomeretsa bigeze gukurikiranwaho, ariko ntibamenya uko yaje kurangira.
Ati “Basanganywe urugomo, RIB ibakurikiranye yasanga bafite indi dosiye.”
Kugeza ubu Nyirangendahimana Alphonsine avuga ko yabashije gutoragura amenyo abiri muri atatu bamukuye, akavuga ko bamuteye ubusembwa kuko ubu ari ibihanga ku buryo kumwenyura mu bantu bisigaye bimutera ipfunwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga