Muhanga: Urujijo ku mugabo utunze imyaka 18 indangamuntu itari iye

Niyotwisunga Isaïe w’Imyaka 47 y’amavuko aravugwaho gutunga indangamuntu y’undi mugabo mu mazina atari aye akaba ayimaranye Imyaka 18.

Niyotwisunga Isaïe akomoka mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Gasagara Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Yabwiye UMUSEKE ko yagiye gusaba ko bamuha indangamuntu mu Murenge wa Nyamabuye, basohora iyanditse mu mazina yitwa Kayisire Godefoid ashatse gukosoza ntibyakunda kugeza ubu akaba ayimaranye Imyaka 18 yose.

Uyu mugabo avuga ko impamvu yatumye ayitunga muri ayo mazina ari uko ifoto iriho ari iye ndetse n’izina ry’Umubyeyi we umwe (Maman).

Niyotwisunga avuga ko abakoze iyi ndangamuntu banandikaho ko Se umubyara ari Sebukwe.

Ati”Nagerageje gukosoza biranga mpamana iyi mfite gusa ntabwo binshimisha.”

UMUSEKE wamubajije niba ntacyo yaba yishinja , avuga ko “Ntacyo ndetse no mu minsi ya vuba aherukayo ,ahita agaruka.”

Bamwe mu bana ba Niyotwisunga bavuga ko hari abafashe indangamuntu mu mazina ya Niyotwisunga Isaïe,amazina yiswe n’ababyeyi be, undi mu bavandimwe be akaba afite indangamuntu mu mazina ya Kayisire Godfroid, imyirondoro itari iyo umubyeyi wabo.

Umwe muri abo bana yagize ati”Twese uko turi abana be 7 bamwe banditse ku mazina nyayo ya Data, abandi banditse mu mazina ya Kayisire Godfroid.”

- Advertisement -

Cyakora bakavuga ko guhindura ayo mazina hari ibyo yishinja.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’Uwari Umuhuzabikorwa w’Inkiko Gacaca mu Karere ka Muhanga n’aka Kamonyi bavuga ko uyu Niyotwisunga Isaïe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakatiwe Imyaka 15 n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kiyumba.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga Ingabire Benoît avuga ko nta makuru yimbitse afite kuri uyu mugabo, avuga ko agiye kubikurikirana kugira ngo amenye ukuri kubimuvugwaho.

Niyotwisunga Isaïe wiyise Kayisire Godfroid atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye afite abagore 2 n’abana 7 abo bombi ntabwo bigeze basezerana mu mategeko.

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Muhanga