Béatrice Munyenyezi wareze ubushinjacyaha ko bwatanze ikimenyetso cy’inyandiko mpimbano mu bimenyetso bimushinja, urukiko rwanzuye ko ibyo yareze ubushinjacyaha ari byo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo ko inyandiko mvugo ya Musoni Callixte Ndagije , igomba kuvanwa mu bimenyetso bishinja Béatrice Munyenyezi nkuko uregwa yari yabisabye urukiko.
Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be aribo Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema bavugaga ko iyo nyandiko ubushinjacyaha bwazanye ya Musoni ari impimbano kuko itandukanye niyo Musoni yahaye urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania, aho Callixte yashinjaga Captain Ildephonse Ndagijimana.
Uruhande rwa Munyenyezi rwavugaga ko ubushinjacyaha bwiyongereyemo amazina ya Munyenyezi Béatrice n’umugabo we Arséne Shalom Ntahobari, ko bafatanyije ibyaha na Ndagije Musoni Callixte kandi nyamara Musoni we ntabyo yavuze.
Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi kandi rwavugaga ko inyandiko ubushinjacyaha bwazanye nta mukono wa Musoni Ndagije Callixte uriho kandi hari amagambo ubushinjacyaha bwagiye busesekamo n’ikaramu atari mu nyandiko y’ukuri.
Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi bugasaba ko iyo nyandiko yavanwa mu bimenyetso bishinja Béatrice Munyenyezi.
Urukiko rusanga kuba ubushinjacyaha bwaratanze inyandiko idafite umukono(Signature) ari inenge ikomeye ku buryo na rwo rwayibona bidasabye abahanga mu gupima inyandiko mpimbano bityo ibyo uruhande rwa Béatrice Munyenyezi ruvuga bifite ishingiro.
Urukiko rwategetse ko inyandiko ubushinjacyaha bwazanye ya Musoni Callixte Ndagije yo kwemera, kwirega, kwicuza no gusaba impambabazi ivanwa mu bimenyetso bishinja Béatrice Munyenyezi nkuko yabyifuje.
Béatrice Munyenyezi woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America , aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside byose arabihakana bikekwa ko yabikoreye mu karere ka Huye.
- Advertisement -
Béatrice Munyenyezi kandi ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri muri Leta y’abatabazi, akaba umugore wa Arséne Sholom Ntahobari ,bose bahamijwe icyaha cya jenoside bakatirwa igifungo.
Niba nta gihindutse urubanza rwe aregwa n’ubushinjacyaha ruzakomeza taliki ya 22 Mutarama 2024 hatongera kugarukamo inyandiko mvugo ya Musoni Callixte Ndagije kuko urukiko rwayitesheje agaciro.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.
Abunganira Munyenyezi ntibanyuzwe n’inzitizi zazamuwe n’ubushinjacyaha
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/HUYE