Umukinnyi w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 na Bugesera FC, Niyomukiza Faustin ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’iburyo, akomeje kwifuzwa n’amakipe manini akina shampiyona y’u Rwanda ndetse n’amwe yo mu Bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ubusanzwe uyu musore uvuka mu Karere ka Gatsibo, yazamukiye mu kipe y’Isonga FC, ahita abengukwa na Rwamagana City yakiniye kugeza ubwo yayizamuye ariko Bugesera FC ikamubonamo ubushobozi igahita imugura.
Yakinnye imikino 26, agira imvune y’akaboko yanatumye abagwa, ariko aza kugaruka habura imikino ibiri ngo shampiyona y’umwaka ushize irangire.
Yatanze imipira 18 yavuyemo ibitego, atsindira ikipe ye ibitego bibiri [2022-2023]. Yahamagawe mu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 basezererwa na Mali mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika umwaka ushize.
Nyuma yo kwitwara neza kuri uru rwego, amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Niyomukiza Faustin akomeje kwifuzwa na zimwe mu kipe nini zo mu Mujyi wa Kigali, ariko ikirenze kuri ibyo akaba anafite izamuganirije mu bihugu bya Kenya na Tanzania.
N’ubwo hari izikomeje gukomanga zigaragaza ubushake bwo kumugura, uyu musore arajwe inshinga no kubanza gukora neza akazi ka Bugesera FC kuko kugeza ubu ari yo afitiye amasezerano y’akazi, ibindi akazabimenya umwaka w’imikino urangiye kuko azaba anasoje amasezerano ye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yakinnye imikino itatu ya shampiyona ayitangamo imipira ibiri yavuyemo ibitego, ahita yongera kugira imvune y’ukuboko bituma adakina indi mikino ibanza ariko ubu ni mutaraga.
Yahamagawe mu kipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20 ziherutse muri Cecafa yabereye muri Tanzania mu mwaka wa 2020.
Uyu musore ufite imyaka 20 y’amavuko, avuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW