Nyabihu: Ba Mudugudu bemerewe Telefone amaso ahera mu kirere

Abayobozi b’Imidugudu igize Akarere ka Nyabihu baravuga ko batashimishijwe n’uburyo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yabemereye akanabereka telefone za “Smart Phone” bagomba guhabwa, muri gahunda yo kubafasha kunoza akazi kabo, ariko ngo bikaba byararangiriye mu magambo gusa.
Bemeza  ko babisezeranyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2023 ubwo uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis, yabemereye ko bazahabwa telefone, aranazibereka ndetse abwira ubuyobozi bw’Akarere ko buzazibagegezaho ariko ngo ntibazi aho zarengeye.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko telefone bemerewe zari izo kubafasha mu kazi ka buri munsi bakora, cyane ko ngo hari abadafite ubushobozi bwo kuzigurira, ariko batungurwa no kumara amezi atanu batazihawe.
Umwe muri bo yagize ati: “Twari mu nama ku karere Guverineri atwereka telefone za simati abwira abayobozi kuzazitugezaho amezi abaye atanu dutegereje twarahebye, birababaje rwose kuko bazitwemereye bazi akamaro zari kutugirira mu miyoborere myiza, mutubarize aho zaheze”.
Undi nawe yungamo ati: “Twari twishimye tuzi ko zizajya zidufasha mu kazi kacu ka buri munsi ariko duheruka Guverineri abivuga, ahubwo se ko yari yazitweretse zagiye he? Erega hari igihe umuntu agira ikibazo mu mudugudu akaba yakwifashisha iyo telefone, ubuyobozi bwacu imvugo niyo ngiro, nibashyire mu bikorwa ibyo batwemereye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yemera ko izo telefone bazemerewe, gusa ntibahita bazihabwa kubera amikoro yari ahari, ariko abasezeranya ko bazazihabwa kuko byemejwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Yagize ati ” Nibyo telefone barazemerewe na Guverineri ubwo yadusuraga , ariko natwe byari muri gahunda, ariko nabo twarabibabwiye bijyanye n’aho ingengo y’imari yari igeze ntihaboneka ubushobozi, ariko lisite yabo yamaze gukorwa mu ngengo y’imari ivuguruye byashyizwemo bazazihabwa, izo bavuga ko beretswe zari zigenewe abafashamyumvire muby’ubuhinzi, nabo rero ntibizatinda bazazihabwa”.
Mu Rwanda abaturage babarirwa muri miliyoni ebyiri barakennye ntibashobora kwigurira smartphone, Leta y’u Rwanda ikaba irimo kuganira n’abafatanyabikorwa uburyo abantu bajya bafata izo telefone bakagenda bishyura buhoro buhoro.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Nyabihu