Abantu babiri bo mu karere ka Nyamasheke,bagwiriwe n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro , bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, bibera mu Murenge wa Ruharambuga.
Amakuru avuga ko ikirombe bacukuraga cyari kimaze igihe gikomye(kibujijwe) bityo ko abo baciye mu rihumye abaharinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Namasheke, MUPENZI Narcisse, yavuze ko bakimenya amakuru, bohereje itsinda ry’abayoboz b’Akarere ryagiye kubangurira kwirinda ubucukuzi butemewe.
Yagize ati “ Turategura uburyo bwo kwegera abaturage tukajyayo,hari n’itsinda ririyo ry’abakozi b’Akarere , natwe turajyayo ,tubakangurire kwirinda gucukura, yaba amabuye ya za kariyeri cyangwa amabuye y’agaciro, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta kibarengera kiba gihari.”
Meya Mupenzi avuga ko umuntu ukekwa kuba yakoreshaga ba nyakwigendera yahise atabwa muri yombi.
Ati “Inzego zakurikiranaga ko hadakomeza gucukurwa binyuranyije n’amategeko,sinzi uko aba baciye mu rihumye inzego zaharindaga, bajyamo baracukura. Icyo twakoze tumaze kubimenya ni uko hari n’uwaketswe ko ashobora kuba ari we wabakoreshaga, twihutira kugira ngo afatwe,afatitwa mu karere ka Nyamagabe, ubu yamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko uwatawe muri yombi yigeze guhabwa uburenganzira bwo kuhacukurira ariko aza guhagarikwa.
Avuga kandi ko bakomeza gukangurira abantu kwirinda gucukura uburyo bwo gucukura mu buryo butemewe.
- Advertisement -
Yongeyeho ko harebwa niba imiryango ya ba nyakwigendera yaza gufashwa gushyingura ababo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW