Nyanza: Ukekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu ‘Yabiteye utwatsi’

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwatangiye kuburanisha umusore w’imyaka 29 ukekwaho gukubita umugabo w’imyaka 40 bikamuviramo urupfu.

Umusore witwa Bishoborimana Ibrahim alias Fils akurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa biturutse ku bushake byateye urupfu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bishoborimana Ibrahim alias Fils taliki ya 16 Ugushyingo 2023 mu isoko rikuru rya Nyanza aho Fils acururiza imyenda, yafashe Kalinijabo Jean Damascene amukubita ibipfutsi umubiri wose, aramuterura amukubita hasi ahita ajya muri koma maze bahita bamujyana kwa muganga.

Ubushinjacyaha  buvuga ko nyuma y’iminsi irindwi Damascene yaje kwitaba Imana.

Bwavuze  ko uko gukubitwa kwa Damascene abatangabuhamya barimo Salim, Razaro n’abandi banasanzwe banakorana mu isoko nabo ubwabo bose bashinja Fils ko yakubise Damascene maze bikamuviramo gupfa.

Ubushinjacyaha buti”Turasaba ko Bishoborimana Ibrahim alias Fils yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe tugikomeje iperereza.

Ahakana ibyo aregwa yisunze raporo ya muganga…

Fils avuga ko yavuye gutoza abanyeshuri umukino wa Basketball ahita ajya aho bacururiza imyenda maze haza nyakwigendera Damascene yasinze.

Icyo gihe ngo yasanze  Salim(ucuruzanya na Fils) aho yarahagaze maze Damascene afata mu ijosi Salim mu gihe Fils yariho apanga imyenda asanzwe acuruza.

- Advertisement -

Muri uko kugundagurana, uwitwa  Razaro yarabakijije  biranga kuko Kalinijabo yari yakomeje Salim maze Fils nawe ajya gushyiraho ake ngo abakiza maze nyakwigendera Damascene abandagara hasi.

Fils ati”Nta makimbirane narimfitanye na Damascene narimbakijije na Salim.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira Bishoborimana Ibrahim alias Fils avuga ko ubushinjacyaha hari aho butavuze uko byagenze kuko nyakwigendera Damascene akimara kubandagara hasi atahise ajyanwa kwa muganga ahubwo yagiyeyo nyuma y’umunsi,taliki ya 17 Ugushyingo 2023 ari nabwo yakiriwe Kwa muganga nkuko raporo ya muganga ibigaragaza.

Me Jean Paul yavuze ko Damascene gukizwa akagwa hasi atari ibyo byateye urupfu nkuko raporo ya muganga ibigaragaza.

Me Jean Paul ati”Raporo ya muganga wamwakiriye mu bitaro bya Nyanza kuwa 17Ugushyingo 2023, yemeza ko muganga yakiriye umurwayi w’imyaka 40 akuwe mu muhanda yataye ubwenge,asohora amatembabuzi mu kanwa, yinyarira kandi nta gisebe nta kimwe yari afite.”

Muganga akomeza avuga ko bamwakiriye nk’umurwayi w’igicuri bakeka ko ashobora kuba yarozwe n’ibinyabutabire biba mu nzoga z’inkorano cyangwa umuti wica witwa Tioda.”

Ibizamini by’amaraso byafashwe byerekanaga ko abasirikare babaye benshi bituma bakeka ko anafite infection yo mu maraso nyuma y’iminsi icyenda ari mu bitaro arapfa, muganga akavuga ko ashobora kuba nyakwigendera yarishwe na infection no kuva kw’imitsi yo mu bwonko.”

Me Jean Paul akomeza avuga ko ibyo muganga avuga bikuraho neza ibyo ubushinjacyaha buvuga.

Me Jean Paul ati”Nta mpamvu yo kuvuga ko bagikora iperereza kuko uwo muntu yarapfuye kandi ntibazamuzura byibura ngo bakore iryo perereza cyangwa se ngo bakore ibindi bizamini.

Me Jean Paul avuga ko umuryango wa nyakwigendera ujya kuvuza umuntu wabo utavuze ko yakubiswe ahubwo RIB yamenye amakuru iba ariyo iwushishikariza gutanga ikirego bityo iyo uwo muryango nawo uba wemeza ko umuntu wabo yakubiswe bari guhita batanga ikirego batabishishikarijwe na RIB.

Jean Paul yagize ati”Bucyeye Fils ubwe yaguriye boyiro na fanta nyakwigendera Damascene kandi yigenzaga nta kibazo afite

Me Jean Paul arasaba ko umukiriya we yarekurwa agakomeza imirimo ye y’ubucuruzi byaba na ngombwa akagira ibyo ategekwa azajya yubahiriza naho kuvuga ko bagikomeje gukora iperereza ryo ntaryo kuko umuntu yamaze gupfa kandi yaranashyinguwe.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba  hari icyo bwavuga kubyo uregwa avuze, maze ubushinjacyaha nabwo mugusubiza buti”Ntacyo twarenzaho urukiko ruzite ku bimenyetso twaruhaye rufate umwanzuro.”

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwahise ruvuga ko ruzafata umwanzuro taliki ya 11 Ukuboza 2023 niba Bishoborimana Ibrahim alias Fils azaba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo cyangwa niba azarekurwa agakurikiranwa adafunze.

Uregwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW i Nyanza