Perezida Kagame yashimye abarinda umutekano w’igihugu ko babikorana ubwitange

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame umugaba mukuru w'ikirenga w'ingabo z'igihugu (Internet)

Mu butumwa yabageneye abasirikare b’u Rwanda n’abakora mu zindi nzego z’umutekano, yabasshimiye ko barinda u Rwanda mu bwitange n’umurava.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z`u  Rwanda, yageneye abagore n’abagabo mu Ngabo no mu Nzego z’umutekano ubutumwa busoza umwaka wa 2023, abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2024 n’imiryango yabo. 

Yagize ati: “Ndifuriza mwese iminsi mikuru myiza, n’Umwaka mushya muhire. Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda Igihugu cyacu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.”

Yabashimiye imyitwarire myiza n’ubwitange bagira mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’Iminsi Mikuru.

Ati: “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti.”

Yabibukije ko bahagarariye indangagaciro z’Igihugu cy’u Rwanda binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.

U Rwanda rufite ingabo na Polisi bakabakaba 6,000 rwohereje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ndetse no muri Repubulika ya Centrafrica (Central African Republic).

Rufite n’abasirikare boherejwe muri Centrafrica, no muri Mozambique binyuze mu bufatanye bw’ibihugu. Ibi bihugu byasabye u Rwanda umusanzu wo guhangana n’iterabwoba, no kugarura umutekano.

Ku Isi yose, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byohereza umubare munini w’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro inyuma ya Bangladesh, Nepal n’u Buhinde.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW