Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Move Afrika , Kendrick Lamar atigisa BK Arena

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ndetse bifatanya n’abakunzi ba muzika mu gitaramo cya Move Afrika cyaririmbyemo umuraperi Kendrick Lamar washimishije abari BK Arena .

Umukuru w’Iguhugu ubwo yari ageze muri BK Arena, yafashe umwanya abanza asuhuza imbaga  yari mu  gitaramo ndetse avuga ko ari umugoroba w’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo gusoza umwaka.

Ati”Mbega  uburyo bwiza bwo gusoza umwaka. Hamwe n’umuziki, imbaraga n’ikizere.”

Umukuru w’Igihugu  yavuze kandi ko u Rwanda runejejwe no kuba ruzajya rwakira ibikorwa by’umuryango wa Global Citizen binyuze mu bitaramo bya Move Afrika.

Ati: Tunejejwe no kujya twakira Global Citizen buri mwaka I Kigali binyuze muri Move Afrika.Twizeye ko mwisanze nko mu rugo kandi twizeye kubabona no mu kindi gihe.”

Perezida wa Repubulika kandi yashimiye  abajyanama b’ubuzima mu Rwanda kubera uruhare rukomeye bagira mu mibereho y’abanyarwanda.

Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza abantu Noheri nziza n’umwaka mushya wa 2024.

Kendrick Lamar wari utegerejwe n’ibihumbi muri BK Arena, yaje ku rubyiniro aherekejwe n’abasore, bari bambaye mu buryo bwihariye, maze bishimirwa n’abatari bake.

Uyu muraperi ukunzwe n’urubyiruko , ,yaririmbye indirimbo zitandukanye zo mu njyana ya Hip Hop , zifasha abantu kunezerwa.

- Advertisement -

Usibye Kendrick wari umuhanzi mukuru, iki gitaramo cyaririmbyemo abanyarwanda barimo Bruce Melody,Ariel Wayz, Sherrie silver yaje ku rubyiniro mu mbyino nziza hamwe n’abana baba mu muryango we yise “Sherrie Silver foundation.

Kendrick Lamar yanyuze abakunzi ba Muzika i Kigali
Madamu Jeannette kAGAME yitabiriye igitramo Move Afrika

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW