Perezida wa Senegal Mack Sall na Nana Akufo Ado wa Ghana bari mu Rwanda

Perezida wa Senegal, Macky Sall, na Nana Akufo –Addo wa Ghana bageze i Kigali aho baje mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gikora inkingo, BioNTech Africa.

Sall akigera mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, buvuga ko Perezida Sall aje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri X y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal bugira buti “Perezida Macky Sall, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame yahagurutse i Dakar yerekeza i Kigali kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa BioNTech Africa; uruganda rwa mbere rukora inkingo zizifashishwa mu gukingira Malaria n’Igituntu.”

Ni mu gihe ku rubuga rwa X rwa guverinoma y’u Rwanda rwahamije ko Perezida wa Ghana nawe yaje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo.

Nana Akufo –Addo ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Dr Uziel Ngagijimana.

Kuri iki cyumweu kandi Perezida Kagame yabonanye n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech Africa,Dr Uğur Şahin n’itsinda bari kumwe.

Perezida Kagame yabonanye kandi n’ Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat,nawe waje muri uyu muhango.

Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.

- Advertisement -

Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.

Perezida Nana Akufo -Addo wa Ghana ari i Kigali

Perezida wa Senegal Macky Sall ari mu Rwanda

UMUSEKE.RW