Polisi yihanangirije abakoresha umuhanda basinda mu minsi mikuru

Abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda basabwe kwitwararika no kwirinda manyinya muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 no gutangira umwaka mushya wa 2024.

Ni mu bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi nka “Gerayo Amahoro” bwabereye i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda barimo; abatwara moto n’amagare, abanyamaguru ndetse n’abashoferi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda gushyira imbere ubuzima basigasira umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Icyo abakoresha umuhanda bakenerwaho ni uko bagenda neza bakagera aho berekeje amahoro. Ibyo ntabwo byagerwaho mwese mutabigizemo uruhare ngo buri wese mu cyiciro arimo yitwararike, yirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano wo mu muhanda.”

Yibukije abatwara ibinyabiziga cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru kwirinda amakosa atandukanye.

Ni amakosa arimo gutwara banyoye ibisindisha, kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, gutwara umubare w’abantu urenze uwo ikinyabiziga cyagenewe gutwara no kutabangamira abandi basangiye umuhanda.

ACP Rutikanga yasabye kandi abatwara amagare kwirinda gufata ku makamyo no kudatwara imizigo irenze ubushobozi bw’igare.

Yabibukije ko batagomba kutarenza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba bakiri mu muhanda n’andi makosa ashobora kubateza impanuka.

- Advertisement -

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda hirindwa icyateza impanuka cyose ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.

Bwatangijwe mu mwaka wa 2019, buza guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, mu mwaka wa 2020 nyuma y’ibyumweru 39, bwongeye gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, bukaba bukomeje hose mu gihugu buri wese asabwa kumva ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano ze.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko buri mwaka ku Isi yose itakaza abantu bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 100, bazize impanuka zo mu muhanda.

Ubu ubukangurambaga bwakozwe ku bufatanye na Société Pétrolière-SP Rwanda
Polisi irasaba abakoresha umuhanda kwitwararika muri ibi by’iminsi mikuru

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW