RAB yafashe ingamba zikakaye ku hibasiwe n’indwara y’uburenge

Kayonza: Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyafashe ingamba zijyanye no kwirinda indwara y’uburenge yibasiye amatungo yo mu Mirenge igize akarere ka Kayonza.

Ni mu itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 gisaba aborozi gukaza ingamba.

Hashize iminsi amatungo atandukanye yo mu Mirenge ya Gahini,Mwiri na Murundi hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge .

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara, aborozi basabwe guhagarika ingendo z’amatungo(inka,ihene,ingurube,ntama mu Mirenge ya Gahini,Murundi na Mwiri, ku mpamvu iyo ari yose yose(kororwa,kubagwa,kugurishwa,amasoko y’amatungo), amatungo aguma aho yororewe.

RAB ,yasabye ko icuruzwa ry’amata,inyama,impu,n’ifumbire bikomoka ku nka,ihene,intama n’ingurube mu mirenge ya Gahini,Mwiri na Murundi,rihagarara

, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB Dr Telesphore Ndabamenye  yasabye “aborozi bafite amatungo agaragaza cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi zirimo gukumira urujya n’uruza rw’abantu ahari amatungo arwaye,gukoresha umuti wica virusi itera indwara y’uburenge ku bikoresho byifashishwa mu bworozi.”

Dr Telesphore Ndabamenye , yasabye  kandi aborozi gukura mu bworozi  amatungo(inka,ihene,ingurube,intama) yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo adakomeza kwanduza andi.

Yasabye aborozi kandi gukumira izerera ry’amatungo, hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi, nko yabonera amazi n’ibiryo.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyasabye aborozi kandi gushyiraho ubwogero buri umuti wica virusi y’ indwara y’uburenge, hagamijwe gusukura ibinyabiziga,abantu cyangwa ibindi bikoresho bivuye mu gace karwaje.

- Advertisement -

Muri iri tangazo kandi aborozi basabwe gukingiza indwara y’uburenge zirengeje amezi ane mu tugari twose turi mu mirenge yagarutsweho.

Dr Telesphore Ndabamenye  yibukije ko “Uzakora ibinyuranyije n’ibyatangajwe, azahanishwa ibihano bikubiye mu itegeko rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.”

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB gisaba kandi abayobozi b’ibanze,abashinzwe umutekano,aborozi n’abandi gutanga umusanzu mu gukumira indwara z’amatungo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW