Rayon Sports yabujijwe kwandikisha abakinnyi kubera amadeni

Ikipe ya Rayon Sports, yamaze kumenyeshwa ko nta mukinnyi wundi yemerewe kwandikisha mu gihe itarishyura ideni ibereyemo umutoza Irambona Masudi Djuma wahoze ari umutoza wa yo.

Tariki 16 Kamena 2021, ni bwo uyu mutoza yemejwe nk’umutoza mukuru wa Gikundiro ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kurangirana n’uyu mwaka.

Masudi Djuma wari ugarutse muri iyi kipe yabereye umukinnyi akanayihesha igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro ayitoza, yaje kuyirukanwamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Akimara gusezererwa, yahise agana inzego bireba zirimo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, asaba kurenganurwa yifashishije Umunyamategeko we.

Uyu mutoza arasaba akabakaba miliyoni 58 Frw. Ferwafa yo ivuga ko iki kibazo Rayon Sports yakibukijwe kuva uyu mwaka w’imikino watangira ndetse bidasaba ko yakongera kwibutswa ukundi ahubwo igomba kwishyura aya mafaranga.

Kugeza ubu iyi kipe ikunzwe na benshi iracyaryumyeho kuri iki kibazo, ariko nyamara ikomeje gusinyisha abakinnyi ndetse iherutse kongeramo Umunya-Guinéa Conakry, Arsény Camara Agogo.

Rayon Sports yabujijwe kwandikisha abakinnyi itarishyura Masudi Djuma
Irambona Masudi Djuma arishyuza miliyoni 58 Frw
Nyamara iri gusinyisha abakinnyi batandukanye


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW