RDC: Igisirikare cya Leta cyikomye televiziyo ya Moise Katumbi

Igisirikare cya leta ya Congo cyihanije ‘Nyota Television’ ya Moise Katumbi, n’ibindi binyamakuru kubera inkuru zo “guhungabanya, guca intege no gucamo ibice igisirikare”.

Mu itangazo ry’umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo, Gen.Maj. Sylvain Ekenge yasomye yitsa cyane ko hashize igihe “Nyota Television n’ibindi binyamakuru bimwe bikorera umwanzi bikwiza inkuru z’ibinyoma” ku gisirikare.

Gen. Maj Ekenge yongeraho ko kubera ibyo, igisirikare gishobora “gufata ingamba zishoboka kugira ngo imbaraga z’itegeko zubahirizwe.”

Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bivuga ko Nyota Television ari iy’umukandida perezida Moïse Katumbi ikorera mu ntara ya Katanga.

Nyota Television ivuga ko ubu ikigo ‘Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication’ kigenga imikorere y’ibitangazamakuru muri DRC cyavanye ‘signal’ yayo ku murongo w’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Nyota Television, Frederic Kitengie, yasomye itangazo agaragaza ko ibyo igisirikare cyahereyeho kirakarira ikigo akuriye kandi ko bacyibeshyeho.

Nyota Television igaragaza inkuru yasohotse kuri Facebook page yindi na yo yitwa Nyota Television ivuga ko “urugo rw’umugaba w’ingabo [Gen Christian] Tshiwewe rwagoswe, ku mugambi wateguwe na General Ntumba wo gufata cyangwa kuvanaho [abategetsi] bo hejuru bakomoka muri Katanga”.

Umuyobozi Mukuru wa Nyota Television yavuze ko abatangaje biriya atari iyi televiziyo yabo kuko batandukanye n’iyo ‘yabiyitiriye’ mu buryo bugaragara ku kirango cyayo ‘logo’ ndetse n’ababakurikira kuri Facebook.

Frederic Kitengie avuga ko FARDC ifite ubushobozi buhagije “bwo kubasha kubona ko iriya atari Nyota Television nyayo”.

- Advertisement -

Avuga kandi ko nyuma iyo Facebook page yindi babashije kumenya abayikoresha, ndetse kubera igitutu ubwabo bakayihagarika.

Mu gihe igisirikare kivuga ko gishobora gufatira ingamba ibitangazamakuru nka Nyota Television gishinja “kugica intege no kugicamo ibice”, mu burasirazuba bw’igihugu bari  mu ntambara n’umutwe wa M23 gifatanyije n’indi mitwe yiswe Wazalendo.

Mu minsi ishize ingabo za DR Congo zongereye ibikorwa byo gucunga umutekano mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Katanga aho umukandida perezida Moïse Katumbi afite imbaraga kandi yigeze kuyobora.

UMUSEKE.RW