Perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora yari ahaganyemo n’abandi bakandida, atsindira kuyobora indi manda.
Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDCongo, yatangaje ko yagize amajwi angana na 73,34%.
Ikinyamakuru Actualite kivuga ko Tshisekedi akurikirwa na Moise Katumbi wagize amajwi angana na 18,08%,Martin fayulu angana 5,33%, Adolphe Muzito (1,12%) Denis Mukwege yagize angana na 1%
Kuri miliyoni 41700 z’abagombaga gutora, miliyoni 18 nibo bitabiriye amatora neza bangana na 43,25% by’abatoye bose.
Hagati aho abakandida icyenda biyamamazaga ku mwanya wa Perezida basohoye itangazo basaba ko habaho kwamagana uburiganya bwabaye mu matora ya Perezida yatangiye ku wa 20 Ukuboza 2023.
Abakandida biyamamaje ku mwanya w’umukuru w’Igihugu barimo Floribert Anzuluni, Franck Diongo, Martin Fayulu, Moise Katumbi, Seth Kikuni, Augustin Matata, Denis Mukwege, Théodore Ngoy na Delly Sesanga batangaje ko habaye uburiganya mu matora.
Mu itangazo ryabo, bagaragaje ko babajwe cyane n’uburiganya bwagaragaye mu gihe cy’amatora.
Bagaragaje ko habayeho kurenga ku mategeko agenga amatora harimo “Gutora iminsi itandatu, kubangikanya ibiro by’itora no kuba imashini z’itora zaragenzurwaga n’abari mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’ibindi byagaragayemo uburiganya.”
Bashimangiye ko banze byimazeyo amatora yo ku ya 20 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2023 ndetse n’ibyavuyemo byose basaba ko hajyaho amatora mashya na komisiyo ishinzwe amatora yigenga .
- Advertisement -
Basabye abaturage ba Congo kwigaragambya, bakamagana uburiganya bwabaye mu matora, bagasaba ko demokarasi n’itegeko nshinga ko byubahirizwa.
UMUSEKE.RW