Umutwe wa RED TABARA urwanya leta y’u Burundi,wikomye Perezida Ndayishimiye Evaliste,wayishinje kwica abaturage , mu gitero cyo mu Gatumba, wo ukavuga ko abaguye muri icyo gitero ari abasirikare.
Mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, RED TABARA ivuga ko “Mu kiganiro n’abanyamakuru,Perezida Ndayishimiye yashinje umutwe wa RED Tabara kwica abasivile mu gitero cyo muri VUgizo zone ya Gatumba , ko ari ibinyoma ahubwo bishwe n’abasirikare b’abarundi ubwabo.”
REDT Tabara ishingiye ku itangazo banyujije ku rubuga rwa X , risaba ko hakorwa iperereza ryimbitse,kugira ngo hamenyekane uwagize uruhare mu kwica abasivile.
Uti “Nyamara ubuyobozi bw’u Burundi ntacyo bwigeze busubiza yewe na Perezida Ndayishimiye ntacyo yigeze abivugaho mu kiganiro n’itangazamakuru. “
RED Tabara ivuga ko hakongera kubaho iperereza ryigenga ndetse kandi hakifashishwa ubuhamya buzagirwamo uruhare n’imiryango y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.
Yateye utwatsi ibyo gufashwa n’u Rwanda
Ndayishimiye mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe ucumbikiwe n’u Rwanda kandi ko ruwuha ubufasha burimo ibiribwa, imyitozo ya gisirikare n’intwaro.
Muri itangazo rya RED Tabara , yavuze ko nta bufasha na buke uyu mutwe uhabwa kandi utari ku ruhande rwa M23.
Umutwe urwanya leta y’u Burundi,ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wavuze ko igitero cyabaye ku wa 22 Ukuboza 2023, cyabereye ku mupaka uhuza RD Congo n’u Burundi wa Vugizi, muri zone ya Gatumba, cyaguyemo abasirikare ba leta icyenda(9) n’umupolisi.
- Advertisement -
RED Tabara inavuga ko yambuye intwaro ingabo z’u Burundi zirimo ebyiri za Kalachnikov AK-47 n’imwe ya FM Kalachnikov.
Guverinoma y’u Burundi yavugaga ko igitero cy’iterabwoba cyaguyemo abantu 20, abandi icyenda bagakomereka bikozwe n’umutwe w’iterabwoba.
Uburundi buvuga ko haguyemo abana 12 bari mu kigero cy’amezi atanu, abagore babiri, n’abagabo batanu barimo n’umupolisi wari uje gutabara.
UMUSEKE.RW