Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi abantu Batandatu bakekwaho uburiganya mu gushakira abana kujya mu irero ry’ ikipe ya Bayern Munich .
Abatawe muri yombi barimo Nshimiyimana David uyobora ikipe y’umupira w’amaguru ikina mu kiciro cya II ikaba ibarizwa mu Karere ka Muhanga, Mukandamage Antoinette wari umutoza w’abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre wari ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n’ababyeyi batatu b’abana bahinduriwe imyirondoro.
RIB ivuga ko bafunzwe ku matariki atandukanye, kuba 28,29,30 Ugushyingo ndetse na tariki ya 1 Ukuboza 2023.
Abo bose bakurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha kuri ibyo byaha byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y’abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa mu Irerero rya Bayern Munich.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, ko ifatwa ry’aba bantu ryakomotse ku iperereza rimaze iminsi rikorwa rigamije gutahura ibikorwa bigize ibyaha byakozwe igihe hakorwaga ijonjora ry’abana bagombaga kujya gutorezwa gukina umupira w’amaguru muri Academy ya Bayern Munich.
Akomeza avuga ko mu ibazwa rya bamwe mu bakurikiranywe, bemeza ko guhindura imyaka y’abana byakozwe babisabwe na Nshimiyimana David akaba Umuyobozi w’ikipe, naho Mukandamage Antoinette wari Umutoza w’iyo kipe akaba ari we washishikarije ababayeyi kwemera gukora ibyo umuyobozi w’Ikipe asaba.
Amakuru avuga ko Nshimiyimana David yakaga umubyeyi w’umwana amafaranga 40.000frw kugira ngo yemererwe kujya ku rutonde.
Dr. Murangira yavuze ko ibyo byaha byakozwe bigaragaramo akagambane hagati y’abatoza, Perezida w’Ikipe, abashinzwe imyirondoro mu Murenge ndetse n’ababyeyi b’abo bana.
Abakekwa bafungiye kuri sitasiiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.
- Advertisement -
Baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni 3 na 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe giteganywa n’Ingingo ya 18 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1Frw , ariko atarenze miliyoni 3 Frw .
UMUSEKE.RW