RIB yasobanuriye abatuye Rubavu amayeri akoreshwa n’abacuruza abantu

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB babwiye abaturage b’umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu amayeri abacuruza abantu bakoresha, ko babanza kukumenya wese noneho bakabona kugushukashuka bagendeye ku bibazo ufite.

Ibi byatangajwe mu bukangurambaga bwo kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu muri uyu murenge uhana imbibe na Repubulika iharaira demukarasi ya Congo RDC.

Nkuko abakozi b’ubugenzacyaha babitangaje, abantu bacuruza abandi akenshi atari bo baza kubishakira, ahubwo batuma undi muntu wakwizerwa, akaza kureba niba haboneka umuntu umwe cyangwa babiri bakwemera ikintu runaka.

Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Mukansonera Marianne yabwiye abaturage ko abakora buriya bucuruzi baba barimo abakorera imbere mu gihugu n’abandi babukorera hanze yacyo.

Ati: “Umuntu aragushuka akakuvana Busasamana akakwizeza ko aho akujyanye ubuzima buzahinduka wagera yo ntibibe.”

Avuga ko kimwe mu byerekana ko runaka ashaka gucuruza undi, amubwira ko azamuhuza n’undi muntu kandi ko hari ibibazo uwo muntu azakeneraho ibisubizo, bityo ko ari ngombwa ko azabimuha nta mananiza.asaba abantu bose kujya bagirira amakenga umuntu ubabwiye atyo!

Yakomeje avuga ko akenshi abibasirwa ari abakobwa baba bafite hagati y’imyaka 15 na 19, ariko ngo n’abahungu bake bijya bibabaho ariko cyane cyane abakene n’imfubyi.

Ubuvugizi bwa RIB muri Mutarama, 2023 bwatangaje ko hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2022 mu Banyarwanda 150 bacurujwe, abenshi bari abagore.

Mu mwaka wa 2020 uru rwego rwakiriye ibirego 33 by’abantu bakorewe icuruzwa byari birimo abantu 36 bacurujwe.Abagabo bari barindwi(7), abagore ari 29.

- Advertisement -

Mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 2021, imibare yariyongereye igera ku bantu 66 bakorewe icuruzwa.Muri bo abagabo ni 22, abagore bakaba 44. Icyo gihe ibirego byagejejwe kuri ruriya rwego byari 17.

Mu mwaka wa 2022, abacurujwe bari 48 barimo abagabo batandatu (6) n’abagore 42. Iyi mibare yerekana ko abagore cyangwa abakobwa ari bo bibasirwa n’abagizi ba nabi bacuruza abantu.

Abagenzacyaha bakiraga n’ibibazo
Abaturage batanze ubuhamywa bwa bagenzi babo bacurujwe
Abaturage ba Busasamana bari baje ku bwinshi

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW