Rubavu: Umushumba yiraye mu nsina z’umuturage arazitema

Umushumba wo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, yagiye mu murima w’umuturage witwa Niyibizi Charles, yirara mu nsina azirambika hasi.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, mu Kagari ka Basa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’ibanze ku Murenge bwashyikirije Ubugenzacyaha  ukekwa gukora iki cyaha.

Yagize ati “ Tumushyikiriza inzego z’ubutabera kandi ndumva byabaye yageze mu maboko ya RIB, irihagije gukora ubugenzacyaha, yabona bikwiye igashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha.”

Meya Mulindwa avuga ko ubuyobozi bwahise buganiriza abaturage bubabuza kwihanira.

Ati “Byahise bikorwa ako kanya ariko natwe tuzakomeza mu nteko z’abaturage zisanzwe ariko ubuyobozi buhegereye bwo buba bwahise bubikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko atazi icyaba cyateye uyu ukekwa gutema insina z’uyu muturage.

Ati “Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturaga. Ni nayo mpamvu bitaba kenshi.”

Mu bihe bitandukanye mu Murenge wa Rugerero havuzwe ubugizi bwa nabi burimo konesha imyaka .

- Advertisement -

Meya Mulindwa avuga ko atahuza n’ibijyanye no konesha imyaka gusa ibi kuva yagera muri aka Karere ngo ni ubwa mbere ahuye nabyo.

Ati “Nka njye kuva nagera mu karere ni ubwa mbere mbonye icyaha gisa na kiriya. Kandi naho nari ndi nashoboraga kumenya amakuru yo mu tundi turere kuko twari mu ntara imwe, nabonaga ibintu bimeze kuriya kenshi. Rero ntabwo twabihuza.”

Uwatemaguye urutoki yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rugerero.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW