Rubingisa yasabye abaturage kwirinda gusesagura mu minsi mikuru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage kwitwararika mu gukoresha amafaranga ndetse bakanicungira umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kuko mu kwezi kwa mbere haba hari ibintu by’ibanze byinshi umuntu aba akeneye.

Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani usanga abantu benshi bagerageza kwishimisha ariko hari abarenza urugero kugeza ubwo bibateje ibyago byaba iby’ako kanya cyangwa se ibizagaragara mu kwezi kwa mbere k’undi mwaka utangiye.

Mu kwezi kwa mbere ahenshi ubukungu buba bujegajega kuko abantu baba barakoresheje amafaranga menshi bishimira iminsi mikuru isoza umwaka ikanatangira undi.

Guverineri Rubingisa yasabye abaturage b’Intara y’Iburasirazuba kwishima, guhana impano ariko bakazirikana ko badakwiriye gusesagura.

Yabibukije ko iyo iminsi mikuru irangiye hakurikiraho gusubiza abana ku ishuri no gusubira mu buzima busanzwe.

Ati “Iyo rero wagerageje gusesagura kubera ko wishimye, ko urangije umwaka ingaruka urazibona.”

Yasabye kandi abaturage kurangwa n’imyitwarire myiza n’ituze muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka; birinda kunywa ibisindisha bakarenza urugero no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.

Ati ” Yaba ari aho dutuye, aho dukorera, yaba ku nkengero duhana imbibi n’ibindi bihugu, cyane cyane Imirenge yacu ikora ku bindi bihugu.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashimiye abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange uruhare bagize mu gufatanya n’ubuyobozi kwihutisha iterambere ry’iyi Ntara muri uyu mwaka dushoje wa 2023.

- Advertisement -

Bwaboneyeho n’umwanya wo kubifuriza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 no kubifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW