Ruhango: Miliyari 6 zigiye gushorwa mu gukwirakwiza amazi mu baturage

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Meya Habarurema Valens avuga ko bafite Miliyari 6 bagiye gushora mu kwegereza amazi abaturage
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hari Miliyari 6 bugiye gushora mu gukwirakwiza amazi meza mu batuye mu Mirenge y’amayaga cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabivuze ashingiye ku byifuzo abaturage batanze basaba  kongererwa ingano y’amazi bakeneye.
Bimwe muri ibi byifuzo imboni bise iz’Imiyoborere ku rwego rw’Utugari, basabye ko ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, ibiraro n’imihanda byingerwa.
Mayor wa Ruhango Habarurema Valens avuga ko batangiye kubaka imiyoboro y’amazi izatuma abatuye mu Murenge wa Ntongwe, Kinazi, Mbuye, Kinihira na Kabagari barushaho kubona amazi menshi bakoresha.
Ati “Miliyari 6 ubu nizo dufite tugiye kwifashisha mu kwegereza abaturage bacu amazi meza.”
Habarurema avuga ko Umurenge wa Ntongwe ni uwa Kinihira ariyo ifite abaturage benshi badafite amazi.
Ati“Ibyifuzo by’abaturage bacu bihuriranye nuko dukora igenamigambi ry’umwaka utaha turabihuza n’ibindi twakusanyije.”
Mudahogora Angélique umwe mu mboni y’Imiyoborere avuga ko mu byifuzo bakiriye umwaka ushize, mu byo Akarere kasubije harimo ikiraro cy’Umugezi w’Akabebya gihuza Umurenge wa Kinazi ni uwa Mbuye Ikiraro gihuza Ruhango na Nyanza ahitwa iKareba.

Mudahogora avuga kandi ko bari basabye ko umubare w’abakozi ku rwego rw’Utugari wongerwa birakorwa.

Ati “Mu bindi bishimira byakiriwe bigasubizwa  harimo kandi ikiraro cyo mu kirere gihuza Ruhango n’Akarere ka Nyamagabe uciye mu Kabagari.”
Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ushingiye ku myemerere ya Gikirisitu (Faith Victory Association) mu Ishami ryawo ryo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa za gahunda za Leta, Nshimiyimana Bosco avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2023  bakiriye ibyifuzo by’abaturage birenga 300 mu Mirenge yose.
Nshimiyimana avuga ko ibyasigaye mu Mirenge  bafitiye Ubushobozi birenga 100.
Ati “Amateme n’ibiraro, amazi n’amashanyarazi nibyo abaturage benshi basabye ko byongerwa.”
Abaturage bafite amazi meza ky rwego rw’Akarere bari ku gipimo cya 76% , Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Umuyoboro w’amazi ufite ibirometero 75  watangiye gucukurwa uzava mu Mujyi wa Ruhango werekeza mu Murenge wa Ntongwe.
Meya Habarurema Valens avuga ko bafite Miliyari 6 bagiye gushora mu kwegereza amazi abaturage
Umukozi w’Umuryango utari uwa Leta FVA Nshimiyimana Bosco avuga ko bakiriye ibyifuzo by’abaturage birenga 300
Mudahogora Angélique avuga ko amazi n’ibikorwaremezo aribyo abaturage basabye ko byongerwa

MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/ Ruhango