Rusizi: Abatera inda abangavu b’abasigajwe inyuma n’amateka ntibabiryozwa

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Akarere ka Rusizi mu ibara ry'umutuku

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu mudugudu wa Tuwonane mu Murenge wa Gihundwe iratabariza abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda z’imburagihe, bajya kurega ababikoze ntibaboryozwe.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bifuza ko bahabwa uburenganzira bwabo bakareka gusubizwa inyuma kuko bibatera agahinda iyo babonye uwo bareze ko yahohoteye umwana yidegembya hanze.

Umwe muri bo aragira ati ” Abana bacu bahora babahohotera bakabatera inda, babyarira mu ngo twabibwira RIB n’inzego zindi ntizibikurikirane. Twebwe tuzira iki ?”.

Mugenzi we nawe ati “Njyewe mfite umwana w’umukobwa w’imyaka cumi n’irindwi watewe inda n’umugabo ubyaye gatatu, inda igiye kuvuka ntaramugurira n’itenge, nta sume, RIB irabizi nabuze aho nabariza”.

Bakomeza bavuga ko abo bana babo bahohoterwa bakiri bato, bakabyara nta n’imyenda yo kwambara ndetse n’ibyo gufasha abana bavutse.

Dr Kibiriga Anicet, umuyobozi  w’akarere ka Rusizi, avuga ko bidakwiye ko umuntu yahohotera undi ngo akomeze kwidegembya.

Avuga ko hari inzego nyinshi zifasha abatishoboye mu butabera  irimo MAJ, abizeza ko umwaka utaha ku itariki 5 Mutarama 2024, bazabasura bakumva ibibazo byabo.

Ati” Dufite MAJ y’Akarere idufasha mu by’amategeko ifasha abantu nkabo badafite ubushobozi dufite na ONG  ifasha abantu nkabo tuzabasura bitarenze tariki eshanu”.

Raporo yo mu 2022 ku Buzima bw’Abatuye Isi (State of World Population Report) ivuga ko buri mwaka abagore n’abakobwa bo ku Isi yose baterwa inda miliyoni 121 zitateganyijwe, akaba ari hafi ½ cy’inda zose ziterwa mu gihe nk’icyo.

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) rigaragaza iki kibazo nko gutsindwa kw’Isi mu guha ikiremwamuntu uburenganzira bw’ibanze gikenewe, kuko kirengangizwa n’ibihugu cyane cyane mu kwita ku buzima bw’umwana w’umukobwa.

Iyi raporo igaragaza ko hejuru ya 60% by’izo nda birangira zikuwemo, nibura 45% byazo zigakurwamo mu buryo budatekanye, ibigira uruhare mu rupfu rw’abari hagati ya 5-13% bapfa babyara.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi