Biciye mu mushinga ‘Youth Empowerment Accererator For Health’, ONG yitwa Brac yiteguye gukorera mu Rwanda mu itatu iri imbere, igiye gufasha Urubyiruko rwo mu Turere twa Rusizi na Nyanza, kwikura mu bukene ndetse no gukirigita ifaranga biciye mu mishinga mito ruzafashwa gutangiza, ndetse ruzafashwe kurwanya inda zitateganyijwe.
Mu bayobozi bari bahari, harimo Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumurenyi Anne Marie, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Muganza na Bugarama, Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri Brac n’abandi.
Ni umushinga uzafasha Urubyiruko rwo mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Rusizi [Bugarama, Muganza] n’umwe wo mu Karere ka Nyanza [Busasamana].
Uru rubyiruko rugiye gufashwa kwivana mu bukene no kongererwa ubumenyi ku buzima bw’imyirorokere, kujyanwa mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyi ngiro ariko ikirenze kuri ibyo byose, rukazanakigirita ku ifaranga.
Bimwe mu byo ruzafashwa, harimo gushyirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, guhabwa igishoro cyo gutangira imishinga mito yo kwiteza imbere, kunganirwa ku basanzwe bafite ibyo bakora n’ibindi.
Uretse ibi kandi, urubyiruko rwo muri utu Turere twombi, ruzafashwa gucunga neza imishinga no kugira ubumenyi bwimbitse ku Buzima bw’imyororokere hagamijwe kwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwangwa Jean de Dieu, avuga ko kuba urubyiruko rwo muri uyu Murenge rwabonye Umufatanyabikorwa nka Brac, bizarufasha cyane kwivana mu bukene no kurushaho kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ariko ikirenze muri ibyo rukaba ruzakirigita ifaranga.
Ati “Uyu mushinga turawishimira cyane kuko uje kudufasha kuvana rwa rubyiruko rwacu mu bukene, ariko kandi tukarushaho kubaganiriza kurusha uko twabaganirizaga, birinde inda zitateganyijwe, birinde kwishora mu mibonano mpuzabitsina, birinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka za Sida n’izindi. Ariko igikomeye cyane, bagafashwa no kwiteza imbere, bagakora ku mafaranga bakayakirigita, bakava mu bukene bakiteza imbere.”
Nsabimana Théogene Uhagarariye Uburezi mu Karere ka Rusizi, avuga ko kuba umushinga Brac izashyira urubyiruko mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyi ngiro, bizafasha cyane kunguka ubumenyi bwo kwiteza imbere kandi n’abakishora mu bidafite akamaro bikazabatera ishyari ryiza ryo kubivamo bakajya mu bibubaka.
- Advertisement -
Ati “Icyo bivuze kujya mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyi ngiro, biraza kongera umubare w’abafite icyo bakora hariya mu giturage kuko rwa rubyiruko nirwitabira aya mashuri, biraza kuzamura umubare w’abashobora gukora ku mafaranga, binatume urundi rubyiruko rugira inyota yo kugana amashuri y’Imyuga, Tekinike n’Ubumenyi ngiro.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko wungirije mu Karere ka Rusizi, Tubane Jean, avuga ko urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi ruzungukira cyane muri uyu mushinga wa Brac ndetse rukaziteza imbere.
Ati “Twizere ko uyu mushinga uzatwongerera ubumenyi nk’urubyiruko. Urabona dukeneye amafaranga ariko ni yo tuyabonye, guhita tubona uburyo tuyabyaza andi biragorana cyane. Uko batweretse, ni uko bagiye gufasha urubyiruko kandi bahereye hasi. Bamwe bazafasha kujya kwiga mu myuga abandi bafashwe gukomeza imirimo ya bo bakoraga buri munsi.”
Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Brac, Cirely Holland, yavuze ko kuba batangirije uyu mushinga mu Turere nka Rusizi na Nyanza, bizatanga umusaruro kuko Imirenge itatu uzakorerwamo, yiganjemo urubyiruko rudafite icyo rukora ndetwe n’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe.
Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko kuba bazagerageza kuganiriza cyane urubyiruko ku buzima bw’imyirorokere, bizatuma bunguka ubumenyi buzabafasha no kwiteza imbere bakava mu bukene.
Ubwo Brac yari mu Karere ka Nyanza ku wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023 iganira n’urubyiruko kuri uyu mushinga, ubuyobozi bw’aka Karere bwashimye igitekerezo cy’uyu mufatanyabikorwa.
Nsanganiye Vincent Ushinzwe Igenamigambi n’Iyibahirizwabikorwa mu Karere ka Nyanza, yavuze ko uyu mushinga uzatuma bagira urubyiruko rwinshi ruzabona icyo rukora ndetse rukanajijuka ku buryo ruzirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse rukazarwanya Ibiyobyabwenge.
Biciye mu mushinga ‘Youth Empowerment Accererator For Health’, Brac izanakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Leta y’u Rwanda biciye mu nzego zose uhereye mu z’Ibanze, BDF n’ibigo by’Imari bitanga inguzanyo.
Ku itangizwa ry’uyu mushinga mu Karere ka Rusizi, hahise hashyirwaho amatsinda 10 azaba arimo abantu 200 kuko buri tsinda rizaba rigizwe n’abantu 20, ndetse no mu Karere hakorwa andi 10 na yo azaba arimo urubyiruko 200. Aya matsinda akazafasha uru rubyiruko kwigiramo imishinga yaruteza imbere no guhuza imbaraga.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW