Rusizi: Umugabo yaguye mu musarane yacukuraga

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Umugabo witwa Nyabyenda Samuel w’imyaka 66 wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi wari usanzwe akora akazi ko gucukura imisarane, yahitanywe n’ikirundo cy’amatafari cyamusanze mu mwobo yacukuraga.

Ibi byabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 mu Mudugudu wa Cyapa mu Kagari ka Kamurera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko urupfu rwa Nyabyenda barumenye bahurujwe n’abaturage.

Yagize ati “Saa yine n’iminota cumi n’itanu yacukuraga ahantu  bari bubatse ageze kuri metero 15 agakuta k’umwobo k’amatafari kamugwa mu mutwe baratabaza kizimyamwoto bamukuramo yapfuye.”

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre yasabye abaturage kugira amakenga mbere yo kujya mu mwobo gucukura anabasaba kujya babikora bafite ibikoresho byabugenewe.

Ati “Ndabagira inama ko mbere y’uko ujya gucukura ugomba kubanza kumenya ko nta ngaruka ziza gushyira ubuzima bwe mu kaga, bakaba bafite n’ibikoresho bimurinda nka casque”.

Uyu Nyakwigendera aho yacukuraga umusarane ni ku mugabo witwa Ngirinshuti Jean Pierre.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi

- Advertisement -