Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Uwanzige Annysie, yakoreraga kuri polisi  sitasiyo ya Rwamagana

Umupolosikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw’amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje no gukora akazi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wakoreraga kuri polisi  sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw’amayobera.

Amakuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023, mu masaha ya mu gitondo yagiye mu kazi nk’uko bisanzwe  noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite, kandi nta nubwo yari asanganwe buzwi.

Ku mugoroba w’ejo yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe ,bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yabwiye UMUSEKE ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.

Yagize ati “Birababaje, iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.

Ibikekwa n’inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y’urupfu.

Nyakwigendera apfuye yari afite umwana  n’umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.

Umurambo we ukaba ukiri ku bitaro bya Rwamagana  mu gihe ugitegerejwe ko ushyingurwa n’abagize umuryango we.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW I Rwamagana