Ruswa mu Rwanda yaragabanutse

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko kuri ubu ruswa yagabanutseho 7.10%.

Transparency International Rwanda igaragaza ko abayitanze cyangwa abayisabye bavuye kuri  29.10% mu mwaka 2022,ubu biri kuri 22.10%. Ni ukuvuga ko yagabanutseho 7.10%.

Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa kane tariki ya 7 UKuboza 2023 ku nshuro ya 14.

Nkuko  ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda, Rwanda Bribery Index,  bubigaragaza, 50.84% by’ababajijwe,(bavuye 39% mu 2022) basanga  ruswa ikiri nke mu Rwanda, mu gihe abangana na 25.51% na 17.13% bo bavuga ko biri hagati mu gihe abandi bavuga ko   itari ku rwego rwo hejuru.

Ibi bisa na raporo ya RBI( Rwanda Bribery Index) yakozwe na  Transparency International Rwanda yo mu 2023, igaragaza ko Abanyarwanda bangana na 79.35%  bashima imikorere ya guverinoma mu kurwanya ruswa, ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022 byari kuri 70.2%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi , yashimye intambwe yatewe mu kurwanya ruswa.

Ati “Turashimira intambwe ishimishije n’imbaraga leta yashyizeho mu kurwanya ruswa” 

Apollinaire Mupiganyi  agaragaza ko intambwe yatewe  yanagaragajwe n’ubundi bushakashatsi kuri ruswa bwa Transparency Internation bwiswe  Corruption Perceptions Index (CPI) bushyira u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika  mu kurwanya ruswa n’amanota 51%.

Icyakora avuga ko hakiri urugendo mu kurwanya ruswa.

- Advertisement -

Ati “Icyakora, turacyafite urugendo rurerure. Tugomba  gukuraho inzitizi zigihari.

Akomeza agira ati“Abagira uruhare mu kurwanya ruswa n’abafatanyabikorwa bose bagomba kongera ingamba e kandi bagahuza imbaraga muri uru rugamba.

Transparency International Rwanda] ,yagaragaje ko Urwego rw’Abikorera n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA arizo ziyoboye izindi mu nzego zagaragayemo ruswa cyane mu 2023.

Mu Rwego rw’Abikorera ruswa iri kuri 15.6%, ni mu gihe RURA ruswa iri ku kigero cya 13.8%.

Ruswa muri RURA yagiye izamuka uko imyaka igenda ishira kubera ko yari ku kigero cya 2.9% mu 2021, yiyongera igera kuri 6% mu 2022, ndetse na 13.8% igezeho mu 2023 nkuko bigaragazwa na raporo ya T I Rwanda.

52.4% by’ababajijwe mu bijyanye no Kubaka mu buryo butemewe cyangwa kuvugurura amazu ahantu hatemewe, nta gishushanyo mbonera, hamwe no kubona uruhushya rwo kubaka, 34.9% bagaragaje ko byatanzweho ruswa mu 2023.

Ikindi ni uko 25% by’abakoreweho ubushakashatsi, bagaragaje ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu myaka icyenda(nine years basic education) irimo ruswa.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko 8% by’abakora ubucuruzi batswe ruswa mu 2023, naho abangana 5.1% muri bo bayitanze.

TI Rwanda igaragaza ko abangana na 94.2% badatanga amakuru ya ruswa (byazamutse kuko mu 2022 bari 87.5%).

Abangana na 32% banga gutanga amakuru kubera ko batazi ko ari ngombwa , 21.30% bo bagira ubwoba bwo gutanga amakuru , 15.40% bumva ko ntacyo biri butange mu gihe batanze amakuru, 4% bo ntibazi aho bagomba gutanga amakuru.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW