Stade ya Huye ishobora kongera guhagarikwa na CAF

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Stade Mpuzamahanga iri mu Karere ka Huye, ishobora kongera guhagarikwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, mu gihe hasangwa hari ibyo itujuje.

Hashize iminsi, amakipe y’Ibihugu atandukanye ava mu Rwanda yivovotera imiterere y’ikibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye, aho bimwe bivuga ko ubwatsi bw’ubukorano burimo butari ku rwego rwo gukinirwaho imikino Mpuzamahanga.

Ikipe iherutse kongera kugaragaza inenge y’ikibuga cya Stade ya Huye, ni Afurika y’Epfo iherutse kuhatsindirwa n’Amavubi ibitego 2-0.

Muri uyu mukino warimo imvura nyinshi, mu kibuga hagaragayemo amazi menshi ndetse umutoza wa Bafana Bafana, Hugo Broos, yareruye avuga ko itapi irimo itari ku rwego Mpuzamahanga.

Ntabwo byarangiriye aho kandi, kuko Bafana Bafana yandikiye CAF iyibwira ko ikibuga yakiniyeho n’u Rwanda kitari ku rwego rwo kwakira imikino Mpuzamahanga.

Nyuma yo kumva ubusabe bwa Afurika y’Epfo, CAF yahise yandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, isaba ko yategurirwa umunsi kugira ngo yohereze impuguke zizaba zije kugenzura Ubuziranenge bw’ikibuga cy’iyi Stade.

Mu gihe CAF yasanga iki kibuga hari ibyo kitujuje, byaba bisobanuye ko yakongera igafungwa kugeza igihe kitazwi.

CAF yamenyesheje Ferwafa ko igiye kohereza impuguke zizaza kureba Ubuziranenge bw’ikibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye

 

Stade Mpuzamahanga ya Huye ishobora kongera guhagarikwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -