Urukiko rwanzuye ko umunyamakuru Nkundineza akomeza gufungwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean  Paul akomeza gufungwa. .

Nkundineza Jean  Paul akurikiranyweho ibyaha byo gutukanira mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru,  gutangaza amakuru y’ibihuha,

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatangaje ko rumaze kumva impamvu z’ubujurire bwa Nkundineza Jean Paul rusanga ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha kuba Urukiko rwaravuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha nta kosa rwakoze.

Rwagaragaje ko kuba Nkundineza yarireguye avuga ko ibyakozwe ari amakosa y’umwuga atari ko biri ahubwo ari ibikorwa bigize icyaha.

Ku birebana no guhohotera uwatanze amakuru nabyo, urukiko rusanga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nta kosa rwakoze ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho ngo kuko yagiye avuga amazina y’abatangabuhamya kandi mu rubanza hari hakoreshejwe kode mu buryo bwo kubacungira umutekano.

Ku bijyanye no gutukanira mu ruhame, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha kuko hari ibyo yavuze birimo amagambo yo gutukana kandi mu ruhame.

Urukiko rusanga kuba umwunganira mu mategeko Me Ibambe Jean Paul yaragaragaje ko ibyo yavuze yabitewe n’amarangamutima bitahabwa agaciro kuko nta muntu ukwiye kuvuga ibyo yishakiye ngo agera aho akomeretsa undi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Nkundineza Jean Paul, yari yajuririye icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo.

- Advertisement -

Ni nyuma yahoo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge  ku wa 7 Ugushyingo 2023 rwari rwategetse ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.

UMUSEKE.RW