Rwanda: Ihohoterwa rikorerwa mu ngo z’abasirimu riravuza ubuhuha

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuyobozi ushinzwe amategeko muri RWAMREC Nzabonimana Venant
Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) uvuga ko bitoroshye kumenya abakorewe ihohoterwa mu bipangu by’abakire, ngo bijya ahabona iyo abarikorewe bagiye mu Bugenzacyaha cyangwa se mu Nkiko bashaka gatanya.
Ibi byavugiwe mu nama Nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, RWAMREC, Abafashamyumvire n’Imiryango ibanye neza.
Umuyobozi uhagarariye RWAMREC mu by’amategeko, Nzabonimana Venant avuga ko mu bipangu by’abakire ihohoterwa ryafashe intera yo hejuru.
 Ati “Abakire baba bifungiranye mu bipangu bakora ihohoterwa bigatinda kumenyekana.”
Nzabonimana avuga ko iyo umuturage usanzwe akorewe ihohoterwa n’uwo bashakanye byorohera abaturanyi kurimenya kuko amaso menshi bayamuhanga.
Avuga ko uko biri kose no  mu ngo z’abasirimu  ihohoterwa rihaba.
Ati “Iyo ni inzitizi tugifite mu Rwanda, hakiyongeraho na bamwe mu bagabo bakorerwa ihohoterwa n’abagore babo bakanga kurigaragaza batinya guseba bashingiye ku muco abanyarwanda mu bihe byashize  amategeko agenga Umuryango atarajyaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko iyo Umusirimu avuzweho ihohoterwa ataba acyiswe umusirimu.
Gusa akavuga ko hari inteko z’abaturage bakiriramo ibibazo by’abaturage, akavuga ko abasirimu batinya kurivugira mu ruhame babakira mu ibanga bakabafasha gukemura amakimbirane baba bafitanye n’abo bashakanye.
Habarurema yongeyeho ko hari na nimero y’abayobozi bashyizeho abaturage bahamagara bavuga ibibazo bibabangamiye bigashakirwa ibisubizo.
Muri iyi nama Nyunguranabitekerezo abari bayirimo bagaragarijwe imibare  y’abagore bakorewe ihohoterwa  mu myaka 3 ishize yerekanywe n’Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’ibarurishamibare.
Igaragaza ko muri iyo myaka yose abagore 59% ku rwego rw’Igihugu, mu gihe abagabo bagera 18% bakorewe  ihohoterwa n’abo bashakanye.
Muri aka Karere, RWAMREC imaze gufasha Imiryango 150 y’abanaga mu buryo butemewe gusezerana imbere y’amategeko, inigisha abarenga 300 kubana  mu mahoro.
Abitabiriye Inama banzuye ko bagiye gukurikirana ihohoterwa ribera mu ngo z’abasirimu
Bamwe mu bayobozi ba RIB,RWAMREC n’ingo zibanye neza
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko nta musirimu ukwiriye gukora ibyo byaha
Umuyobozi ushinzwe amategeko muri RWAMREC Nzabonimana Venant
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/Ruhango