Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

Madamu Izabayo Clementine ni umwe mu bakandida 9 bahatanira umwanya w’umujyanama rusange mu Nama Njyanama y’akarere Nyamasheke.

Izabayo avuka mu Karere ka Nyamasheke, anakora kuri SACCO ya Rangiro muri ako Karere. Atuye mu Kagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi, akaba yubatse.

Amashuri abanza yayize muri Ecole primaire Rwesero i Nyamasheke, ayisumbuye yayize muri TTC Mururu i Rusizi, afite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu icungamutungo, yize muri ULK i Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yavuze ko aramutse atorewe kuba umujyanama rusange w’akarere ka Nyamasheke, ibyo yazamarira abaturage bikubiye mu nkingi eshatu ari zo, imiyoborere myiza, ubutabera, n’ubukungu.

Mu nkingi y’imibereho myiza ngo azaharanira guca ruswa n’aho yaturuka hose n’akarengane, guharanira ko service zitangwa mu nzego zose zirushaho kuba nziza, izigenewe ikiguzi kigatangirwa inyemeza bwishyu, izitagurwa uzigurishishije akabihanirwa.

Avuga ko azihatira gukora ubuvugizi kugira ngo Nyamasheke igire ibikorwa remezo bigezweho, birimo imihanda, ibyambu, poste de sante, amasoko mato yo mu mirenge, no guteza imbere inganda ziciriritse.

Mme Izabayo anavuga ko azajya inama n’abaturage mu kubungabunga ibidukikije, bakarushaho gutera amashyamba n’ibiti by’imbuto ziribwa, no kubungabunga ikiyaga cya Kivu.

Ati “Nintorwa umuturage azaba ku isonga ahabwe serivisi inoze, nzafatanya n’abaturage mu gukora ubuvugizi hubakwe ibikorwa remezo, cyane imihanda n’ibiraro, duteze imbere ubuhahirane, ubuzima n’ubukerarugendo.”

Mu nkingi y’ubutabera avuga ko azihatira kujya inama n’abaturage mu gucyemura ibibazo hifashishijwe inteko z’abaturage, umugoroba w’umuryango no guhugura abaturage mu mategeko akenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi, abifashijwemo n’urwego rwa MAJ.

- Advertisement -

Ati “Nzakora ubuvugizi mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze zitanga serivisi ku muturage, mu kongerera ububasha komite z’Abunzi bwo gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo hashyirwaho umukozi wa MAJ ku rwego rw’umurenge ushinzwe kurangiza imanza.”

Mu nkingi y’ubukungu n’iterambere, IZABAYO Clementine avuga ko azajya inama n’abikorera uburyo akarere ka Nyamasheke kabona isoko ry’ikitegererezo.

Ati “Akarere ka Nyamasheke imirimo ihakorerwa cyane ni iy’ubuhinzi n’ubworozi, nzakora ubuvugizi ku buryo umuturage abona ifumbire, ahinge abone umusaruro byose ku gihe, agasagurira amasoko.”

Yanavuze ko kumutora kuri we umuturage ari we shingiro ry’ibikorwa byose. Ngo ni uguharanira ko abaturage ba Nyamasheke bagira ubwisungane mu kwivuza ijana ku ijana, igwingira mu bana rigacika burundu, uburezi bw’inshuke bugatera imbere, ndetse n’urubyiruko muri rusange, hakazahangwa imirimo kugira ngo ikemure ikibazo cy’ubushomeri bafite.

Politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo na yo ngo azayitaho.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Nyamasheke